FDLR ivuga ko umusirikare wayo Nshimiyimana Asifiwe Manudi yafashwe yagiye kwivuza i Goma

Umusirikare wa FDLR mu mashyamba ya Kongo mu 2009 Uwufise ububasha kw’isanamu AFP/Getty Images
Image caption FDLR ivuga ko naho abasirikare bayo bafata, "urugamba rugikomeza"

Umutwe FDLR urwanya leta y'u Rwanda uri mu burasirazuba bwa Kongo wemeje ifatwa ry'umwe mu basirikare bawo bakomeye uvuga ko yafatiwe i Goma yagiye kwivuza.

Aho yavuganaga na BBC, umuvugizi wa FDLR uzwi nka Curre Ngoma yemeje amakuru yatangajwe n'igisirikare cya Kongo.

Ariko yavuze ko ivy'uko yafatiye mu gikorwa cya gisikare "ari ukwivuga ibibwi bitari byo" ngo kuko yafashwe agiye kwivuza mu mujyi wa Goma.

Ngo yafashwe kubera abatanze amakuru y'aho yari ari, ngo ntabwo yafatiwe muri 'opération'.

Curre Ngoma yanavuze ko abamufashe "atari abasiriakre ba Kongo", amakuru bafite ngo akaba ari uko yaba yagejejwe i Kigali ariko ngo ntibashobora kuyemeza.

Yavuze kandi ko ibyo gufatwa kw'abasirikare babo bidashobora kubaca intege, ngo abagenda baragenda "kandi urugamba rurakomeje".

Igisirikare cya Kongo kimaze igihe gifata bamwe mu basirikare bakomeye ba FDLR mu gikorwa cya gisirikare kivuga ko cyikorana, naho hari abemeza ko u Rwanda rufitemo uruhara ariko icyo gihugu kikaba kibihakana.

FDLR yavutse nyuma y'intambara na jenoside yo mu Rwanda mu 1994, ishingwa na bamwe mu bahoze mu gisirikare cya leta ya Juvénal Habyarimana wari Perezida w'u Rwanda.

Bamwe mu bagize FDLR banaregwa kuba baragize uruhare muri jenoside mu Rwanda.

Umva hano ikiganiro Prudent Nsengiyumva yagiranye Curre Ngoma, uvugira FDLR

Ibindi kuri iyi nkuru