Ikiganiro ku ngoro ndangamurage ya DR Congo
Ntibishobora gukina mu cuma cawe

Imvo n'Imvano ku ngoro ndangamurage ya DR Congo n'ibyanyazwe bibitse mu Bubiligi

Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n'Imvano yo kuri wa gatandatu tariki ya 7 z'ukwa 12 mu 2019.

Uyu munsi byabaye ngombwa ko tubasubiriramo ikiganiro twabagejejeho kuwa gatandatu ushize, kuko abadukurikira kuri Radio batashoboye kucyumva kubera ibibazo by'ubuhinga. Ku wa gatandatu tariki 23 y'ukwezi gushize, nibwo i Kinshasa ku murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, batashye ingoro ndangamurage izashyirwamo ibintu bigera ku bihumbi 12 bifite amateka y'icyo gihugu.

Ubu ibimaze kugeramo ni ibihumbi 4. Umuhango wo kuyitaha wayobowe n'umukuru w'igihugu Félix Tshisekedi. Iyi nzu ije nkishaka gukemura ikibazo cy'Abanyecongo bifuzaga ko ibintu by'igihugu cyabo bibitse mu ngoro ndangamurage y'Afrika iri i Buruseli mu Bubiligi, byasubizwa muri Congo. Bivugwa ko 80 ku ijana by'ibintu biranga amateka y'ibihugu by'Afurika bibitse mu nzu ndangamurage zo mu Burayi.

Uyu munsi turajya mu Bubiligi mu ngoro ndangamurage y'Afurika yo hagati, iherutse kuvugururwa kubera ubusabe bw'abanyecongo, abarundi n'abanyarwanda, bifuje ko yagira isura nziza y'ibiyimurikirwamo byakuwe mu bihugu byabo igihe cy'ubukoloni. Muri byo hari amafoto, ibinyamakuru, ibitabo, ibikoresho by'ibwami, imitako, ibinyobwa, imyaka, amatungo, imyenda n'ibindi. Byose hamwe bigera ku bihumbi 120.

Iyi ngoro yubatswe mu 1904, itangizwa mu 1910, yongera kuvugururwa mu 2013 itahwa mu kwezi kwa 12 k'umwaka ushize wa 2018.

Iyo ngoro yatangijwe hamaze kuba imurikwa ryari ririmo abirabura b'Abanyecongo mu 1897, bari bazanywe nk'abacakara, bageze mu Bubiligi, abakoloni bari babazanye babamurika mu imurika ryari ribaye muri icyo gihugu kugirango abazungu barebe umwirabura uko asa. Icyo gihe bamuritse Abanyecongo bagera kuri 267, inyamaswa, ibihingwa n'ibiti bari bakuye muri Congo. Ni muri ubwo buryo, ibintu bari bazanye bakuye muri Congo, batekereje ko bagomba kubishyira mu bubiko, bituma bubaka ingoro ndangamurage mu nkengero z'umurwa mukuru Buruseli, mu gace bita Tervuren. Yubatswe ku madolari y'Amerika agera kuri miliyoni 60.

Leta ya Congo yashatse ukuntu yagaruza ibintu byayo, maze ibanza kwubaka ingoro ndangamurage ifite uburyo bwo kubika ibintu bugezweho, kuburyo abayobozi b'ingoro yo mu Bubiligi bayishimiye bavuga ko biteguye kuganiro n'abategetsi ba Congo, bakumvikana uko babaha ibintu byabo. Gusa leta ya Congo ngo ntirabyaka Ububiligi mu buryo bugaragara.

Iyo ngoro y'i Kinshasa yubatswe mu myaka 3, ikaba yaratwaye miliyoni 21 z'amadolari y'Amerika, ku bufatanye bw'igihugu cya Koreya y'Epfo. Gusa urebye ububiko ifite, ubona ko idashobora kwakira n'icya cumi cy'ibiri mu ngoro ndangamurage yo mu Bubiligi.

Muri iyi Imvo n'Imvano rero turareba ibibitse mu bubiko bwo mu ngoro ndangamurage yo mu Bubiligi, tunabaze impamvu bidasubizwa mu bihugu byabyo, n'icyahindutse muri iyo ngoro yo mu Bubiligi, kuburyo bishobora gufasha banyirabyo kubibona nubwo bitarajyanwa iwabo.

Abatumire bacu ni Docteur Dantes Singiza ukora muri iyo ngoro, hamwe na Docteur Emeline Uwizeyimana wakoze ubushakashatsi kuri iyo ngoro, abo ni Abanyarwanda, hamwe na Docteur Libérat Ntibashirakandi, Umurundi wigisha imibare muri Kaminuza y'i Buruseli yitwa Université libre de Bruxelles.

Iki kiganiro mwagiteguriwe na Félin Gakwaya.