Perezida Paul Kagame avuga ko atari ubwa mbere aba minisitiri Evode na Gashumba bitwara nabi

Prezida w'u Rwanda Paul Kagame Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Perezida Paul Kagame yarakariye abategetsi avuga ko bafite imyitwarire mibi ituma batuzuza inshingano zabo

Perezida Paul Kagame yavuze ko uwari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubucamanza, Evode Uwizeyimana, asanzwe afite imico mibi yo kwitwara nabi kandi ko bamwe mu bandi bategetsi bari babizi bagaceceka.

Bwana Kagame yavuze ibi ku nshuro ya mbere nyuma y'iyegura rya Evode Uwizeyimana aregwa guhohotera umugore ucunga umutekano mu murwa mukuru Kigali mu byumweru bibiri bishize.

"Evode muramuzi?" Uko ni ko Bwana Kagame wagaragaraga nk'urakaye mu maso yatangiye abaza abategetsi bari mu mwiherero.

Mbere yo kwisubiza agira ati: "Yari minister of state wa justice [umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubucamanza]"

'Imico mibi'

Mbere yo gusobanura igisa n'impamvu abategetsi batatu beguye ku mirimo yabo, Kagame yabwiraga imbaga y'abategetsi bari mu cyumba kinini bateze amatwi bucece ari nako atambagira imbere yabo asobanura icyo yita 'imico mibi' ituma batagera ku nshingano zabo.

Ati: "Ibintu tudakora tutuzuza dushinzwe impamvu yabyo ya mbere ni imwe: ni imico mibi.

"Imico mibi yanyu kandi isa naho iri mu bantu benshi, imico mibi ituma mudakora ibyo mukwiye kuba mukora mwasezeranye no kuba mwakora."

Mu cyumweru cya mbere cy'ukwezi kwa Kabiri, Evode Uwizeyimana yarezwe 'guhirika' akagusha umugore wari umusabye gukurikiza amabwiriza y'umutekano mu nzu y'ubucuruzi nk'uko abandi bose binjira ahantu hagendwa na rubanda babigenza.

Uwufise ububasha kw’isanamu RWANDA PARLIAMENT
Image caption Evode Uwizeyimana yeguye ku mwanya we nyuma yo kuregwa imyitwarire mibi no guhohotera ushinzwe umutekano

Nyuma y'umunsi umwe Bwana Uwizeyimana yashyikirije Minisitiri w'Intebe ibaruwa yo kwegura ku mwanya w'umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n'andi mategeko.

Ariko mu magambo akomeye kandi atarimo imbebya, Kagame yavuze ko Uwizeyimana asanzwe yitwara nabi.

"Ni ko asanzwe abigenza kandi bamwe muri mwe murabizi". Uko ni ko Kagame yakomeje abwira abategetsi mu mushyikirano.

"Kandi bamwe muri mwe murabizi mwarabibonaga muraceceka". Ni mwe musa n'abamweretse ko ashatse yakwikorera nk'ibyo ngibyo."

Kagame yongeho ikibazo ati: "Mwabyemereye iki?"

Bwana Uwizeyimana yanyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter asaba imbabazi ku cyo yise 'imyitwarire itaboneye. Ariko igitutu cya bamwe mu baharanira uburenganzira bw'abagore mu Rwanda bamusabaga kwegura.

'Iperereza ryararangiye'

Urwego rushinzwe kugenza ibyaha, (Rwanda Bureau of Investigation) RIB, rwatangaje ko rwamukoragaho iperereza ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa rwavuze ko iperereza ku bikekwaho Uwizeyimana ryarangiye.

Marie Michelle Umuhoza umuvugizi w'uru rwego, yabwiye BBC ati: "[iperereza] ryararangiye dosiye yohererejwe Ubushinjacyaha".

Abajijwe niba RIB yarakoze iperereza kuri Bwana Uwizeyimana afunze cyangwa adafunze, Madamu Umuhoza yavuze ko "urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rutamufunze".

Bwana Evode Uwizeyimana yinjiye mu bagize guverinoma muri 2016 igihe hashyirwagaho umwanya w'umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n'andi mategeko, umwanya utari usanzweho mbere.

Yagiriwe icyizere amaze imyaka ibiri agarutse mu Rwanda, aho yashyizwe muri komisiyo yashinzwe kuvugurura itegeko nshinga ryatowe mu 2015.

Mbere yo kugaruka mu Rwanda, Evode Uwizeyimana yumvikanye cyane anenga bikomeye ubutegetsi bw'u Rwanda anavuga ko leta iyobowe n'icyo yise 'agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro'.

Uwufise ububasha kw’isanamu CYRIL NDEGEYA
Image caption Perezida Kagame yasobanuye ko uwari Minisitiri w'ubuzima, Diamne Gashumba, yabeshye ku bintu bifite ingaruka ku gihugu no buzima bw'abantu

'Kubeshya'

Perezida Kagame kandi yanagarutse ku bandi baminisitiri babiri barimo uwahoze ari minisitiri w'ubuzima Diane Gashumba n'umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'uburezi Isaac Munyakazi.

Asobanura icyatumye madamu Gashumba yegura ku mwanya wa ministiri w'ubuzima, Kagame yavuze ko Gashumba yabeshye kandi ko atari ubwa mbere abikoze.

Yavuze ko habaye icyo yise 'guhendahenda, kwingiga no kwibutsa'.

"Ibi mbabwira nkavuga ikintu kimwe kuri Evode nkavuga ikindi kuri Munyakazi nkaba ngiye kuvuga ikindi wenda kimwe kuri Diane Gashumba ntabwo ari rimwe, ni inshuro nyinshi bibaye".

Mu gihe cy'icyorezo cy'indwaya ya 'Corona Virus', Perezida Kagame yavuze ko yabajije uko ingamba zo gukumira no kumenya ubwandu bw'iyi ndwara bwifashe, baramubeshya.

Kagame ati: "Kubeshya! Ukabeshya, ukabeshya n'ikintu gifite ingaruka ku gihugu, ku buzima bw'abantu. Ukanga ukabeshya?"

'Bamufatiye mu cyuho'

Ku mpamvu yatumye uwari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'uburezi yagura, Kagame yavuze ko Isaac Munyakazi yariye ruswa kugira ngo akoreshe ububashya bwe mu gushyira ishuri ku rutonde rw'amashuri akora neza kandi atari ko bimeze.

Kagame yongeyeho ati: "Ibi mbabwira ntabwo ari inkuru kuko nawe yaje kubyemera. Yabyemeye ariko kuko hari ibimenyetso adashobora guhakana. Bamufatiye mu cyuho ntabwo yabona uko abihakana."

Bwana Munyakazi aregwa ko yahawe ibihumbi magana atanu by'amafaranga y'u Rwanda (500.000) nka ruswa yo kuzamura ishuri mu mikorere myiza kandi ritabikwiye.

Umukuru w'u Rwanda, yagaye icyo yavuze ko ari imyitwarire ituma abantu 'bitesha agaciro'.

"Mbwira ukuntu uwo minister yicara mu bantu! Mukaba mwicaye muri aho mushobora gukora ibintu nk'ibyo"

Ibi byose Perezida Kagame yabivugiye mu nama y'umushyikirano ihuza abayobozi bakuru mu Rwanda yatangiye ejo.

Ibindi bisa n’ibi

Ibindi kuri iyi nkuru