Rwanda: Ababyeyi baravuga ku ishuri abana babo bigaga muri Uganda bashyiriweho ku mupaka

Ishuri ribanza ryo mu murenge wa Kagogo ku mupaka wa Cyanika Uwufise ububasha kw’isanamu BBC Gahuza
Image caption Ishuri ribanza ryo mu murenge wa Kagogo ku mupaka wa Cyanika

Yves Bucyana, BBC, ku mupaka wa Cyanika

Hashize umwaka umubano w'u Rwanda na Uganda utameze neza nyuma yaho u Rwanda rufungiye umupaka rukabuza abaturage barwo kujya muri icyo gihugu ruvuga ko bahohoterwa.

Kimwe mu byemezo byinshi u Rwanda rwafashe ni ukubaka amashuri ku nkengero z'umupaka kugira ngo abanyeshuri bigaga muri Uganda bakomereze amasomo yabo mu Rwanda.

Aha ku mupaka wa Cyanika mu majyaruguru y'u Rwanda, bamwe mu babyeyi baganiriye na BBC bari bafite abana bigaga muri Uganda ntabwo bashimye gutangazwa amazina yabo.

Umukecuru umwe ufite abana babiri bigaga muri Uganda ariko bataha mu Rwanda, avuga ko "ino [mu Rwanda] ni ho bigisha neza", ko abana be bajyaga muri Uganda kuko aho batuye nta mashuri yari ahari.

Hano mu murenge wa Kagogo mu karere ya Burera, hubatse ishuri ribanza rigizwe n'ibyumba 4, kuri metero 200 uvuye ku mupaka wa Uganda. Muri iri shuri ni ho himuriwe bamwe mu bana bigaga muri Uganda.

Umugabo umwe na we ufite abana babiri b'abakobwa bigaga muri Uganda, avuga ko atashobora kubarekera muri Uganda mu gihe ubu bamaze kubona ishuri bugufi "aho umwana abyuka mu gitondo agakaraba, nyuma y'iminota ibiri akaba ari ku ishuri".

Hari n'undi mugabo we uvuga ko abana be bakiga muri Uganda - umwe wiga mu wa gatanu w'amashuri abanza n'undi wiga mashuri yisumbuye muri 'senior ya gatatu'.

Gusa avuga ko afite gahunda na we yo kuhabavana nkuko leta y'u Rwanda ibyifuza.

Uwufise ububasha kw’isanamu BBC Gahuza
Image caption Umudugudu wa Rwitongo ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda

Ati: "Reba nk'ubu ntibari baza kuva imipaka yahagarikwa. Natwe turacyafite ikibazo kuba batari bagaruka. Birangoye kubera ko leta y'u Rwanda ntirikubyemera, ahubwo ikintu iri kudushishikariza ni ukujya kuvanayo abantu bacu bariyo".

"Ibyo namaze kubyiyemeza kubazana bakigira mu Rwanda. [Muri Uganda] Biga neza ariko ni mu mahanga, ntabwo ari iwacu, ntabwo ari ho gakondo yacu iri".

Hari abandi nk'uyu bagifite abana biga muri Uganda bigoranye kugira ngo babashe kongera kubonana n'imiryango yabo.

Ntibishobora gukina mu cuma cawe
Isesengura rya Joseph Sebarenzi ku bwumvikane bwa Kagame na Museveni

Ariko se hari itandukaniro babona ku bana babo bigaga muri Uganda ubu bakaba biga mu Rwanda?

Uyu mugabo ati: "Iriya [muri Uganda] ntabwo bakunze kwigisha imibare, bigisha Icyongereza gusa ariko ntibigisha imibare. Rero umwana agakura azi indimi ariko atazi gukora umubare, kandi murabona muri iyi si turimo kubaho ni umubare".

Ku bice byinshi byegereye umupaka wa Uganda hamaze kubakwa amashuri nk'aya ndetse leta itegeka ko hagezwa na servisi nyinshi abaturage bajyaga gushaka mu gihugu cya Uganda.

Ibindi bisa n’ibi