Rwanda: Imvo n'Imvano na Habimana Israel wakoze urugomero 'rucanira abarenze 200'

Mwaramukanye amahoro mwese abateze amatwi ikiganiro Imvo n'Imvano cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 y'ukwa kabiri mu mwaka wa 2020.

Imvo n'Imvano y'uyu munsi iraberekeza mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe mu burasirazuba bw'u Rwanda, aho twaganiriye n'umuturage Israel Habimana wakoze urugomero ruto rw'amashanyarazi, agashobora gucanira abaturage barenze 200.

Ni mu gihe kugeza umuriro w'amashanyarazi mu bice byinshi, cyane cyane ibice by'icyaro, bikiri ingorabahizi mu bihugu byinshi by'Afurika n'u Rwanda rurimo.

Gusa leta y'u Rwanda ivuga ko ishyigikiye abaturage nka Israel Habimana mu kuyifasha gukwirakwiza amashanyarazi aho atari. Leta y'u Rwanda ikavuga ko ingufu ziri gushyirwa muri gahunda yo kugeza amashanyarazi mu byaro zituma umubare w'abamaze kugerwaho n'amashanyarazi ngo umaze kugera kuri 52%.

Muri iki kiganiro turaha ijambo Habimana Israel uvuga ko yize gusa amashuri abanza, ibyo gukora amashanyarazi akaba ntaho yabyize. Ese gukwirakwiza amashanyarazi ko bihenze, we yabishoboje iki? Abaturage na bo ngo batangiye kubyaza umusaruro umuriro bahawe na Israel Habimana. Turanavugana n'abayobozi b'ikigo cy'igihugu gishinzwe amashanyarazi muri gahunda zitandukanye zo gukwirakwiza amashanyarazi.

Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.