U Rwanda na DR Congo mu masezerano yo gucukura gaz méthane mu kiyaga cya Kivu

Ahacukurwa gaz méthane mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw'u Rwanda, hitegeye ikirunga cya Nyiragongo ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo

Ahavuye isanamu, AFP/GETTY IMAGES

Insiguro y'isanamu,

Ahacukurwa gaz méthane mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw'u Rwanda, hitegeye ikirunga cya Nyiragongo ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo

Jean Claude Mwambutsa, BBC Gahuzamiryango, i Kigali

Ibihugu by'u Rwanda na Republika ya Demokarasi ya Kongo byiyemeje gukorera hamwe mu kubyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu bisangiye.

Mu mishanga bitekereza gukorera hamwe hari nk'uwo gucukura umwuka wa gaz méthane uboneka ku bwinshi muri iki kiyaga, mu rwego rwo gukemura ibibazo by'ingufu akarere gafite.

Ibi bihugu ariko bisanga hakenewe ubushakashatsi bifatanije kugira ngo iyi gaz icukurwe mu mutekano hakumirwa impanuka zishobora kuvuka.

Itangazo ryashyizweho umukono n'impande zombi nyuma y'isinywa ry'aya masezerano rivuga ko u Rwanda na Congo bisanga umwuka wa gaz uboneka mu kiyaga cya Kivu wafasha ibihugu byombi gukemura ikibazo cy'ingufu bisangiye.

Aya masezerano ashyizweho umukono mu gihe u Rwanda rwo ruvuga ko rumaze gutera intambwe mu bushakshatsi no gushyira mu bikorwa icukurwa ry'uyu mwuka.

Kuki aya masezerano yategereje iki gihe cyose?

Madame Jeanne d'Arc Mujawamariya ni Ministri ushinzwe ibidukikije n'umutungo kamere. Yemera ko aya masezerano yatinze, ariko ko byatewe nuko hari hagikorwa imyiteguro.

Ati: "Abo hakurya [muri Congo] na bo [bari] bagishakisha uburyo bakumva neza uyu mushinga wo mu kiyaga cya Kivu...kuko u Rwanda hari aho rwari rugeze mu iterambere ry'umushinga wakorerwaga muri Kivu

"Ariko twagombaga kugira ngo abavandimwe bacu bo mu gihugu cya Congo na bo tugendane".

Ku ruhande rwayo, Republika ya Demokarasi ya Congo ngo irifuza kurebera ku buzobere u Rwanda rumaze kugira muri uru rwego.

Nubwo ku isonga hagaragazwa inyungu zo mu rwego rw'ubukungu ibihugu byombi bizakura muri uyu mushinga, ngo ni ngombwa ko hatekerezwa cyane ku ngamba z'umutekano.

Hagakumirwa hakiri kare impanuka zitwara ubuzima zishobora gukomoka kuri uyu mushinga mu gihe zaba zidatekerejweho mbere.

Rubens Mikindo Muhima, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibya peteroli muri Congo, avuga ko asanga uyu mushinga ushobora no kongera kuzahura umubano hagati y'ibihugu byombi.

Ubufatanye buzatangira ryari?

Ibihugu byombi ntibyatangaje igihe ntarengwa bizatangirira gukorera hamwe cyangwa se uburyo ubu bufatanye buzashyirwa mu bikorwa.

Gusa ikizwi cyo ni uko u Rwanda rwo rwatangiye umushinga wo kuzamura uyu mwuka wa gaz méthane ugahindurwamo umuriro w'amashanyarazi yinjizwa mu miyoboro y'amashanyarazi asanzwe.

Ministeri y'ibikorwa remezo y'u Rwanda ivuga ko imaze gutangiza undi mushinga wo kuzamura uyu mwuka wa gaz méthane ku buryo ukoreshwa nk'ingufu zo gutekesha, ibinyujije mu kigo cy'Abanyamerika cya GasMeth.

Uyu mushinga ngo urateganya kugeza izi ngufu ku baturage ku giciro kitabagoye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'ubuke bw'ibicanwa igihugu gifite.

Kuva aho ibi bihugu byombi bitangiriye umubano wa hafi, ngo haratekerezwa uko izi ngufu zazagezwa no ku baturage ba Congo kimwe n'Abanyarwanda mu mijyi ya Bukavu na Goma yegereye u Rwanda.