Imvo n'Imvano ku mibereho yo mu kato kubera coronavirus

Imvo n'Imvano ku mibereho yo mu kato kubera coronavirus

Ku isi hari ibihugu 196 muri byo 178 biravugwamo ikiza cy'indwara ya coronavirus. 18 gusa ni byo bivuga ko ntayo bifite.

Ariko muri byo usanga harimo igihugu cya Yemeni gihangayikishijwe n'intambara kurusha kureba niba gifite iyi ndwara, harimo na Sudani y'epfo aho amasezerano y'amahoro yagezweho hashize ibyumweru bitandatu harimo kandi n'igihugu cya Koreya ya ruguru gishobora kuba gifite iyo ndwara ariko ntikibyemere. Birashoboka cyane ko aho umuntu yavuga ko itari ari mu duhugu 13 tugizwe n'ibirwa bitoya mu nyanja ya Pacific. Ahandi rero iyi ndwara ihari ku rugero rutandukanye - aho yashegesheshe cyane ni ku migabane ya Aziya, Uburayi no muri Amerika.

Ariko henshi aho imaze kugera ubutegetsi bwafashe ingamba zigabanya ukwishyira ukizana kwa rubanda muri gahunda yo kuyikumira. Denmark iri mu bihugu bya mbere byafashe ingamba zo gushyira igihugu mu kato ariko ubungubu irimo kureba ukuntu yakoroshya izo ngamba. Muri Swede (Suède) ho leta yafashe ingamba zo kudashyiraho akato ku buryo muri icyo gihugu abantu bakijya guhaha cyangwa bakajya mu ma 'restaurants' nkuko bisanzwe.

Ingamba z'akato mu gukumira coronavirus zirakomeje mu bihugu icamo ibintu nk'Ubutaliyani, Espagne, Ubufaransa, n'ahandi. Akato kandi karavugwa mu bihugu byo muri Afurika y'uburasirazuba by'u Rwanda na Uganda.

Mu kiganiro cy'Imvo n'Imvano cy'uyu munsi, turaha urubuga bamwe mu baba muri ibyo bihugu hirya no hino ku isi batubwire uko babayeho muri aka kato.... turegera kandi n'impuguke mu by'ubuvuzi atubwire niba ingamba z' akato hari umusaruro zirimo gutanga.

Ni ikiganiro mugezwaho na Jacques Niyitegeka.