Rwanda: Kizito Mihigo ‘yasohoye’ indi ndirimbo yo kwibuka

Hashize hafi amezi abiri umuhanzi Kizito Mihigo apfuye

Ahavuye isanamu, KMP

Insiguro y'isanamu,

Hashize hafi amezi abiri umuhanzi Kizito Mihigo apfuye

Iminsi itandatu nyuma y'uko hasohotse iyo yise "Namaganye abantemera amababi" ubu hasohotse iyo yise "Hataka". Ni indirimbo ziri gusohoka nyuma y'amezi abiri uyu muhanzi apfuye.

Ni indirimbo yo kwibuka iri mu majwi n'amashusho, nayo yashyizwe ku rubuga rwe rwa YouTube aho yari asanzwe acisha izindi ndirimbo ze mbere.

Mu cyumweru gishize, René Mugenzi umwe mu batavuga rumwe na leta y'u Rwanda uba mu mahanga, yabwiye BBC ko ariwe wasohoye indirimbo iheruka ya Kizito.

Bwana Mugenzi yavuze ko hari ibihangano n'inyandiko bya Kizito yamuhaye mbere yo gufungwa (2014 - 2018) no muri iki gihe yari afunze azagenda asohora.

Indirimbo nshya ya Kizito Mihigo igendanye no kwibuka, aterura ko "Hataka nyirubukozwemo nyir'ubuteruranywe n'akebo akinumira".

Umugani wa kinyarwanda uvuga ko "uwo bakoreye mu kebo bakamwiba ariwe utaka naho uwo batwaye akebo kose ntacyo avuga".

Mu ndirimbo ye -tutaramenya neza igihe yayikoreye -Kizito avuga ko igihe cyo kwibuka atari igihe cy'impaka cyangwa kurwanira urupfu.

Skip Podcast and continue reading
Podcast
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of Podcast

Ati: "Mwemere namwe bategetsi, bihangange muceceke, uyu mwanya ntabwo ari uw'impaka za ngo turwane si n'uwo gupfundikirana ukuri turwanira urupfu, abongabo barurwani ni uko bataruzi".

U Rwanda rushimwa n'amahanga intambwe ikomeye rwateye mu kubaka ubukungu n'imibereho y'abaturage mu myaka 26 ishize ruvuye muri jenoside.

Umuhanzi Kizito muri iyi ndirimbo ye nshya abaza Abanyarwanda icyo "…ibyago twabonye byatwigishije…"

Ati: "Aho ntiturangamira iyi mihanda, amazu n'imodoka bihenze sinakubwira, ubumuntu niyo ntango y'ubugingo butajya bupfa, ubumuntu niryo kamba ribera intwari".

Kuva mu kwa kane 2014, ubuhanzi bwa Kizito Mihigo bwatangiye kutavugwaho rumwe amaze gusohora indirimbo yise "Igisobanuro cy'Urupfu", nyuma y'iminsi itatu yahise afungwa.

Yarezwe anahamwa n'ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, mu 2015 yakatiwe gufungwa imyaka 10, mu 2018 ababarirwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka yafatiwe mu majyepfo y'u Rwanda mu karere ka Nyaruguru akekwaho gushaka guhunga igihugu, binyuranyije n'ibyo ategekwa n'imbabazi yahawe.

Tariki 17 z'uko kwezi polisi yatanagje ko Kizito Mihigo yapfuye yiyahuriye aho yari afungiye ku kicaro cya polisi y'umujyi wa Kigali i Remera.

Impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu zasabye iperereza ryigenga ku rupfu rwe, leta y'u Rwanda yatangaje ko nayo ifite ubushobozi bwo gukora iryo perereza.