Ibihugu bya Uganda n'u Rwanda byizera imbere heza mu mubano wabyo

Abanyarwanda barekuwe na Uganda i Kampala itariki 18/02/2020

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu,

Abanyarwanda barekuwe na Uganda i Kampala itariki 18/02/2020

Ministeri y'ububanyi n'amahanga y'U Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda basaga 170 bari bafungiye muri Uganda bazarekurwa mu cyumweru gitaha.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mbarwa mu biro bye, Ministri w'ububanyi n'amahanga Vincent Biruta yagarutse ku mibanire y'igihugu cye n'icya Uganda bimaze iminsi birebana ay'ingwe.

Mbere y'uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka hari hakomeje ibiganiro byo guhuza impande zombi bifashijwe n'igihugu cya Angola na Republika ya Demokarasi ya Kongo.

Mu gihe ibintu byasaga n'ibicecetse, bamwe mu bayobozi ba Uganda barimo n'umuhungu wa President Museveni bamaze iminsi banyuza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bukomoza kuri uyu mubano.

Mu butumwa buherekejwe n'ifoto igaragaraho abakuru b'ibihugu byombi n'abo mu miryango yabo, General Muhoozi, umuhungu wa Prezida Museveni, yavuze ko umubano w'ibihugu byombi ufite amateka maremare ku buryo utarangira burundu.

Yavuze ko nubwo ibibazo byabaho, abavandimwe batananirwa kubikemura.

Asa n'ukomoza kuri ubu butumwa, Ministri Vincent Biruta yavuze ko ari ubutumwa butanga icyizere ariko hari n'abandi bategetsi batangaza ibibuvuguruza.

Ahavuye isanamu, Titter @mkainerugaba

Insiguro y'isanamu,

Ashyira iyi foto kuri Twitter, General Muhoozi yavuze ko umubano w'ibihugu byombi ufite amateka maremare ku buryo utarangira burundu

Gusa yavuze ko hari n'ibindi bimenyetso Uganda ikomeje kwerekana bishobora kuba intangiro y'izahurwa ry'uyu mubano.

Avuga ku muryango uhuje ibihugu by'Afrika y'uburasirazuba, Ministri Biruta yavuze ku nama iherutse guhuza abakuru b'ibihugu 4 kuri bitandatu biwugize.

Kuba abakuru b'ibihugu bibiri batarabonetse mu nama yiyambaje uburyo bw'ikoranabuhanga Vincent Biruta asanga biterwa n'amategeko y'umuryango atanoze agomba guhinduka.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu,

Kutumvikana kwa Uganda n'u Rwanda kwatumye umupaka ufungwa

Imbere y'inteko ishingamategeko y'igihugu cye, Ministri w'ububanyi n'amahanga wa Tanzania Bwana Palamagamba Kabudi yavuze ko inama yari yatumijwe yari iy'umuhora wa ruguru - Northern Corridor - ko itari iy'Afrika y'uburasirazuba.

Mu ijwi ryumvikanamo uburakari yashinje ibihugu bya Kenya, u Rwanda, Uganda na Sudan y'Epfo byitabiriye, gusa n'ibyigiza ku ruhande Tanzania n'u Burundi.

Kuri we ngo Tanzania ntizemera ko hagira umwanzi ugerageza guhungabanya uyu muryango.