Rwanda – Bugesera: Abandi basirikare bararegwa gukubita abaturage

Ingabo z'u Rwanda

Iyi nkuru yavuguruwe saa 13h50 (isaha yo mu Rwanda)

Bamwe mu baturage mu karere ka Bugesera mu kagari ka Nyamata mu murenge wa Nyamata bavuga ko mu minsi ishize bakubiswe n'abasirikare bafatanyije n'inkeragutabara - ishami ry'ingabo z'u Rwanda.

Bamwe mu batuye muri ako kagari babwiye televiziyo yigenga TV1 yo mu Rwanda ko mu ijoro ryo ku cyumweru abasirikare bambaye imyenda ya gisirikare bafatanyije n'inkeragutabara, bakubise abaturage batandukanye.

BBC yagerageje kuvugisha umuvugizi w'igisirikare cy'u Rwanda ku bivugwa ntibyashoboka. Nyuma igisirikare cyasohoye itangazo rivuga ku byabaye.

Urukiko rwa gisirikare i Kigali rukurikiranye abasirikare batanu ku byaha birimo gukubita abaturage no gusambanya abagore ku ngufu.

Mudaheranwa Alphonse, yarakubiswe bikomeye bimuviramo kujyanwa mu bitaro aho yamaze iminsi itatu.

Mu ijwi ryumvikanamo intege nkeya z'umubiri, Bwana Mudaheranwa yabwiye BBC ko yakubiswe akababazwa "igice cyo hasi cyose, akaboko n'umugongo".

Avuga ko nyuma yo koroherwa yasezerewe mu bitaro ubu akaba akomeje kwitabwaho ari mu rugo kuko agifite intege nkeya.

Yagize ati: "Icyabiteye ni ugukubitwa gusa, ni ibintu byatunguranye, banyibeshyeho kuko si abantu tuziranye, nta gahunda bari babifitemo".

Amakuru yatanzwe n'abaturage ni uko aba basirikare bafatanyije n'inkeragutabara, bibeshye bakajya ku rugo rwa Mudaheranwa bagira ngo ni urw'uwo bari bagambiriye.

Ahavuye isanamu, BBC GAhuza

Insiguro y'isanamu,

Abandi basirikare batanu baregwa ibyaha birimo gukubita abaturage i Kigali urubanza rwabo ruracyakomeje

Nyuma yo kugirirwa nabi, Bwana Mudaheranwa avuga ko abakuru b'ingabo bamufashije, ati: "Iyo batamfasha ubu simba ndi mu rugo", yemeza ko n'ubu bagikomeje kumufasha.

Ababikoze barafashwe

Igisirikare cy'u Rwanda cyasohoye itangazo ku rubuga rwacyo kivuga ko "kuva tariki 10 abasirikare babiri bafunzwe baregwa ibyaha by'imyitwarire mibi" ku baturage bo muri kariya kagari.

Iri tangazo rivuga ko igisirikare "cyamagana ibikorwa byose birenze ku mategeko cyangwa amahame agenga abasirikare b'u Rwanda".

Rivuga ko abo basirikare bazaburanishwa mu ruhame ku byaha baregwa.

Bibaye mu gihe hari urubanza ruri kuregwamo abasirikare batanu ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu no gukubita abaturage i Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.

Urukiko rwa gisirikare ruherutse kurekura by'agateganyo batatu muri bo naho babiri bakomeza gukurikiranwa bafunze.

Bwana Mudaheranwa yabwiye BBC ko yabwiwe ko abamuhemukiye "babakurikiranye bagafatwa".