Bill Gates: Gukemura ikibazo cya Covid biroroshye ugereranyije n'ihungabana ry'kirere
- Na Justin Rowlatt
- Umwanditsi mukuru ku bidukikije

Ahavuye isanamu, Getty Images
Miliyari mirongo itanu na zeru - imibare ibiri Bill Gates avuga ko yifuza ko umenya ku by'ikirirere.
Gukemura ikibazo cy'iyangirika ry'ikirere "nicyo kintu cyiza kurusha ibindi ikiremwamuntu cyakora", nk'uko uyu mutunzi wa za miliyari z'amadorari abivuga.
Agereranyije no gukemura ikibazo cy'iki cyorezo, avuga ko ibi "byoroshye cyane".
Igitabo cye gishya - How to Avoid a Climate Disaster - gikubiyemo inama zo kurwanya ubushyuhe bwugarije isi.
Mu cyumweru gishize yabwiye umunyamakuru wa BBC ati: "Nta kindi gihe isi yigeze icamo nk'icyo tuvuga ubu cy'imyaka 30 iri imbere."
Miliyari mirongo itanu ni toni z'imyuka ihumanya ikirere isi yongera mu kirere buri mwaka.
Zeru ni aho dushaka kugera.
Gates, washinze Microsoft, ashimangira uko ikoranabuhanga ryadufasha muri urwo rugendo.
Imbaraga z'izuba cyangwa iz'umuyaga byadufasha kubona amashanyarazi atangiza ikirere, ariko nk'uko Gates abivuga, ibyo byaba ari 30% gusa by'iriya myuka yose.
Birasaba guhagarika bene iriya myuka mibi mu bikorwa bigize 70% by'ubukungu bw'isi - icyuma, ubwikorezi, gukora ifumbire n'ibindi n'ibindi byinshi.
Nyamara ubu bisa n'aho nta buryo bwo guhindura uko dukora ibi muri ziriya nzego.
'Leta zigomba kuza imbere'
Kuri Bill Gates, igisubizo kizaba guhanga ibishya ku kigero isi itigeze ibikoraho mbere.
Avuga ko ibyo bigomba guhera kuri za leta.
Ubu, imiterere y'ubukungu ntacyo yishyura mu kwangiza ikirere kubera gukoresha ibitoro.
Ahavuye isanamu, Getty Images
Abakoresha ibitoro, benshi nta na gito bishyura mu iyangirika ry'ikirere ritewe na petrol ikoreshwa mu kubaha amashanyarazi no mu modoka zabo, cyangwa amakara na gas mu ngo zabo.
Arandika ati: "Ubu nonaha, ntabwo ubona akababaro uteza igihe urekura imyuka ya carbon dioxide."
Iyo ngo niyo mpamvu za leta zigomba gufata iya mbere.
Ati: "Dukeneye ibindi biciro kugira ngo tubwire abikorera ku giti cyabo ko dushaka ibintu bitangiza ikirere."
Avuga ko ibi bizasaba ishoramari rinini cyane kuri za leta mu bushakashatsi no gufasha tekinoloji nshya n'ibicuruzwa bishya kwiganza ku isoko, boroshya ibiciro byabyo.
Bill Gates avuga ko igihe cyose yahoranye ubushake bwo gufasha "mu by'ibanze mu burezi n'ubushakashatsi" kuri ibyo.
Ku kibazo cy'ikirere, kuri we ntibizashoboka kwirinda akaga gakomeye, cyane cyane ku bantu baba hafi ya koma y'isi (equateur), igihe leta zo ku isi zidafatanyije ibyo bikorwa.
Bill Gates asaba ishyaka ry'abarepubulikani muri Amerika kumva akamaro ko kurwanya iyangirika ry'ikirere.
Ati: "Ibi ni umuhate usaba guhozaho mu myaka 30". Yongeraho ati: "Business ntabwo yahindura ibi byose biriho kereka isoko rihindutse bihoraho kandi bya nyabyo."
Bill Gates ni nde?
Ahavuye isanamu, Getty Images
Melinda na Bill Gates bashinze umuryango wabo ugamije gufasha mu 1994
- Yafatanyije mu gishinga Microsoft mu 1975
- Forbes ivuga ko ari umuntu wa kane ukize cyane ku isi n'umutungo wa miliyari $124bn
- Yatanze imfashanyo ya miliyari hafi $50bn biciye mu muryango ufasha yashinze we n'umugore we Melinda mu 1994
- Mu 2008 yahagaritse inshingano z'umunsi ku munsi muri Microsoft ngo ashyire imbaraga mu bikorwa byo gufasha
- Ubu yibanze cyane mu by'ubuzima ku isi, iterambere, uburezi no kurwanya iyangirika ry'ikirere
We akora iki?
Gates avuga ko kugabanya ibyo dukoresha - ingendo z'indege nkeya, ibiryo by'iwacu, kugabanya amashanyarazi na gas - bitazakemura ikibazo.
Ati: "Ubuhinde bugiye kubakira abaturage babwo, bahabwe umuriro nijoro, ibyuma biringaniza ubushyuhe n'ubukonje kugira ngo babeho neza," bityo abona ko nta kizagabanuka.
Avuga ko ibikorwa bya politiki aribyo by'ingenzi, agasaba za leta gukora ibintu bikwiriye, gukoresha ijwi ryabo nk'abakoresha ibintu, ndetse no kuri za kompanyi zibikora.
Ati: "Niba uguze imodoka y'amashayarazi, itara ridakoresha amashanyarazi mu nzu yawe, uba ufasha ikorwa ry'ibyo bicuruzwa ari nako ufasha mu kugabanya ibiciro byabyo."
Bill Gates avuga ko mu ngendo ze akoresha indege bwite ariko ashimangira ko zikoresha imbaraga zitangiza za biofuels - ni izikorwa mu bimera.
Ati: "Ubu nishyura inshuro eshatu ku giciro gisanzwe, hejuru ya miliyoni $7 ku mwaka ku byo nkoresha byose."
Avuga ko kugabanya ingendo ku isi bisa n'ibitazashoboka, ahubwo gukoresha ingufu zitangiza ikirere na busa nka biofuels ari byo bizakemura igice kuri iki kibazo.
Ibi si ibintu byoroshye
Bill Gates yagarutsweho cyane mu ntekerezo zidafite ibihamya kur coronavirus.
Yavuzweho byinshi kuva ku gukora iyo virus muri laboratoire y'ibanga nk'umuhsinga w'abantu bakomeye cyane ku isi wo kugabanya abayituye, kugera ku gukoresha inkingo mu gutera abantu 'microchips' mu rwego rwo kubagenzura no kubakurikirana.
Abajijwe ibi araseka.
Ati: "Kuki nakenera gukurikirana abantu? Sinkeneye rwose kumenya aho abantu bagiye."
Umuhate we mu bufasha atanga ubu avuga ko ugamije guhangana n'ibibazo by'ubuzima mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere.
Avuga ko ubu isi igeze mu mahina ku kibazo cy'iyangirika ry'ikirere bityo ikeneye kubiganiraho byihariye.
Avuga ko abari kubyiruka bakeneye "kumvishwa nyabyo" ko bagomba kuba imbere mu kuzana impinduka kuri iki kibazo.
Gusa aburira ko ibi atari ibintu byoroshye.
Ibi bigomba gukomeza kuba ikintu cyihutirwa ku isi buri mwaka.
Avuga ko hari ikizere kuko "hari ukuntu tugira amahirwe" y'uko ikoranabuhanga rishya riza rigakemura ahari ibibazo bikomeye.
Gusa afite icyizere ko dushobora n'ubundi kwirinda ibibi kurushaho bikomoka ku iyangirika ry'ikirere.