Rusesabagina: Urubanza rwe rwakomeje adahari, ubushinjacyaha busobanura ibyaha bumushinja

Rusesabagina mu rukiko itariki 17/02/2021

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu,

Rusesabagina yanze kwongera gukandagira mu rukiko

Ubushinjacyaha mu Rwanda bwatangiye gusobanura ibyaha 9 burega Paul Rusesabagina mu rukiko ruburanisha ibyaha by'iterabwoba n'ibyambukiranya imipaka.

Ku rutonde rw'ibyaha hariho kurema umutwe w'ingabo utemewe ndetse no gutera inkunga umutwe w'iterabwoba.

Undi warezwe uyu munsi ni Herman Nsengimana wari umuvugizi wa FLN na we ushinjwa ibyaha birimo kurema umutwe w'ingabo utemewe.

Kuri iyi nshuro na bwo Rusesabagina ntiyari yitabye urukiko, cyakora abandi baregwa mu rubanza rumwe bo bari baje.

Ibi byaha bishinjwa Paul Rusesabagina bishingiye ahanini ku byakozwe n'abarwanyi b'umutwe wa FLN aregwa kuba umwe mu bawushinze.

Harimo nk'abantu bishwe, imodoka zatwitswe ndetse n'imitungo y'abaturage yasahuwe.

Ubushinjacyaha bwatinze cyane ku nkunga y'imari, buvuga ko uyu mugabo yahaye umutwe wa gisirikare wa FLN.

Skip Podcast and continue reading
Podcast
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of Podcast

Rusesabagina ngo yatanze inkunga y'amafaranga kuri uyu mutwe abikoze ubwe cyangwa ngo akabinyuza ku bandi.

Ubushinjacyaha buvuga ko bufite ibimenyetso byasatswe mu rugo rwa Rusesabagina mu Bubiligi.

Ngo hari ibyatahuwe muri mudasobwa ye ndetse n'ibyatanzwe n'ibigo bikora akazi ko guhererekanya amafaranga.

Havugwa amafaranga yohererejwe 'Sankara' mu birwa bya Comores ndetse n'ayoherezwaga General Wilson Irategeka, umuyobozi w'umutwe wa FLN.

Undi wavuzweho ni Nsengimana Herman wabaye umuvugizi w'umutwe wa FLN nyuma y'ifatwa rya 'Sankara'.

Uyu wari ugeze ku ipeti rya Capitaine muri uyu mutwe, aregwa ibyaha bibiri: icyo kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, n'icyo kuba mu mutwe w'iterabwoba.

Na we aregwa hashingiwe ku byakozwe n'ingabo za FLN ku butaka bw'u Rwanda.

Bimwe mu byaha bihera mu mwaka wa 2019 ubwo uyu yagirwaga umuvugizi w'uyu mutwe.

Uretse kwigamba ibitero ngo yavuze amagambo yakuye abaturage umutima ndetse anahamagarira urubyiruko kwifatanya n'ingabo zitemewe.

Ubushinjacyaha bugomba kugaragaza ibyo burega aba bose mbere y'uko batangira kwiregura.

Abaregera indishyi bari bitabye

Uretse abaregwa benshi, mu rukiko hagaragaramo n'abaregera indishyi babarirwa muri za mirongo.

Kuri uru rutonde hari abavuga ko babuze ababo bishwe n'abarwanyi ndetse n'abavuga ko bahombejwe n'ibyakozwe na bo.

Aba barimo nk'uwari umuyobozi w'umurenge wa Nyabimata watwikiwe imodoka, ibigo bitwara abagenzi na byo bivuga ko byatwikiwe amabisi ndetse n'abaturage bavuga ko basahuwe n'abarwanyi b'umutwe wa FLN.