US: Umuhanzi Ngabo Médard 'Meddy' n'umukunzi we Mimi Mehfira bashyingiwe

Ifoto yo mu 2020 igaragaza Meddy n'umukunzi we Mimi Mehfira

Ahavuye isanamu, Meddy/Twitter

Insiguro y'isanamu,

Ifoto yo mu 2020 igaragaza Meddy n'umukunzi we Mimi Mehfira

Umuhanzi wo mu Rwanda Ngabo Médard Jobert uzwi cyane nka Meddy uba muri Amerika, yashyingiranwe n'umukunzi we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia, mu birori byabereye muri leta ya Texas.

Bivugwa ko bari bamaze imyaka igera kuri itanu bakundana.

Meddy, w'imyaka 31, mu kwezi kwa munani mu 2019 yari yabwiye BBC ko uwo mukunzi icyo gihe yari aherutse kwerekana mu gitaramo yakoreye i Kigali ari "girlfriend", "ntabwo ari fiancée nk'uko bamwe babifashe kuko nta mpeta yanjye afite".

Iyo mpeta yo kumusaba kubana nk'abashakanye yaje kuyimwambika mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2020.

Meddy, wavukiye akanakurira mu Burundi, yakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo nka 'Slowly' na 'Ntawamusimbura'.

Kanda hano urebe ikiganiro yagiranye na BBC mu kwezi kwa munani mu 2019.