Mu Rwanda hanenzwe ibihano byihanukiriye mu rubanza rwa Paul Rusesabagina rwashojwe

Paul Rusesabagina

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu,

Urubanza rurinze rurangira Paul Rusesabagina ufatwa nk'umukuru mu baregwa atongeye kugaragara mu rukiko

Mu Rwanda urugereko rw'urukiko rukuru ruburanisha imanza zambukiranya imipaka n'iz'iterabwoba rwashoje urubanza rwitiriwe Paul Rusesabagina, icyemezo cy'urukiko kikaba kigomba gutangazwa mu kwezi gutaha.

Abaregwa biganjemo abemera ibyaha banenze ibihano basabiwe n'ubushinjacyaha bavuga ko byihanukiriye kandi barafashije ubutabera.

Angelina Mukandutiye, umugore rukumbi warezwe muri uru rubanza, yongeye kwemera ko yashishikarije abagore n'abakobwa kwinjira mu gisirikare cya FLN.

Avuga ariko ko adakwiye kuryozwa ibyakozwe n'abarwanyi kuko atari umusirikare ngo abe yarabahaga amabwiriza.

Avuga ku gifungo cy'imyaka 20 yasabiwe, Mukandutiye yasabye ko urukiko rwazaca inkoni izamba rukayigabanya.

Igifungo yasabiwe cy'imyaka 20 kandi ubu yujuje 70, kuri we ngo ni ukumwima amahirwe yo gusohoka akajya kugaragaza ko ari umuntu wahindutse.

Ahavuye isanamu, Live event

Insiguro y'isanamu,

Angelina Mukandutiye, umugore rukumbi warezwe muri uru rubanza, aha hari igihe yazaga mu rukiko kwerekana abo bakoranaga muri FLN

Yanavuze ku gifungo cya burundu yahanishijwe n'urukiko Gacaca rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwemeje ko yagize uruhare muri jenoside.

Mu gihe urukiko rwagumishaho igifungo cy'imyaka 20, Angelina ngo aribaza igihano kigomba kuzabanziriza ikindi.

Jean-Chrétien Ndagijimana, w'imyaka 24, ni umuhungu wa General Wilson Irategeka wayoboraga ingabo za FLN.

Yasabiwe gufungwa imyaka 20, ubushinjacyaha buvuga ko yari afite amahirwe yo kwitandukanya n'ibikorwa bya se ariko ntayakoreshe.

We avuga ko yinjijwe mu gisirikare ku gitutu cy'umubyeyi we ubwo yari afite imyaka 19.

Yasabye urukiko kumuha amahirwe rukamurekura akajya gufatanya n'abandi kubaka igihugu.

Nsabimana Jean-Damascène wagize uruhare mu bitero umutwe wa FLN wagabye mu karere ka Rusizi, ni we wenyine ubushinjacyaha bwemera ko yemeye nyabyo ibyaha ndetse akagaragaza kwicuza.

Gusa na we yasabiwe igifungo cy'imyaka 15, ubushinjacyaha buvuga ko bwashyizemo inyoroshyacyaha, iki kikaba ari na cyo gitoya cyasabwe.

Ahavuye isanamu, SIMON WOHLFAHRT

Insiguro y'isanamu,

Bamwe mu baregwa mu rubanza rwitiriwe Paul Rusesabagina (wa kabiri uvuye iburyo)

Asaba ko urukiko rwazazirikana ko yemeye ibyaha abikuye ku mutima kandi ko yakoze ibyaha afatiranywe mu bukene, rukamugira umwere.

Bavuga ku kibazo cy'indishyi zibarirwa muri za miliyari, abaregwa bose bavuga ko izi ndishyi zikwiye koko harebwe abantu bambuwe ubuzima ndetse n'ibyangijwe n'abarwanyi.

Gusa bavuga ko hagomba kurebwa uruhare rwa buri wese kuko hari abazahamwa n'ibyaha byo kuba mu mitwe itemewe nyamara bataragize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda.

Urubanza rurinze rurangira Paul Rusesabagina ufatwa nk'umukuru mu baregwa atongeye kugaragara mu rukiko.

Mu ntangiriro z'ukwezi kwa gatatu ubwo yikuraga mu rukiko, Rusesabagina yavuze ko nta cyizere afite cyo kuba yahabwa ubutabera n'inkiko zo mu Rwanda.