Rwanda: Benshi mu byishimo nyuma y’uko utubari tugiye gufungura

Abantu bafungiwe muri stade i Kigali bashinjwakurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid mu kwezi kwa cyenda 2020

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu,

Abantu babarirwa mu bihumbi barahanwe bashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid nko kunywera mu tubari dukora rwihishwa

Inama y'abaminisitiri mu Rwanda yemeje ifungurwa ry'utubari mu byiciro nyuma y'umwaka umwe n'igice dufunze, inkuru biboneka ko yashimishije benshi.

Ku mbuga nkoranyambaga, benshi bahise bagaragaza ko uyu mwanzuro w'abaminisitri bateranye kuwa kabiri ari wo ubashishikaje kurusha indi.

Iyi nama ariko yanemeje ko amasaha y'umukwabu wa nijoro muri Kigali - yari saa yine - ubu azajya ahera saa tanu kugeza saa kumi z'igitondo, kandi business zigafunga saa yine.

Ahandi mu gihugu umukwabu uzajya utangira saa tatu z'ijoro ibikorwa bifunge saa mbili z'ijoro.

Ibi byemezo bizatangira kubahirizwa ejo kuwa kane tariki 23/09, nk'uko ibyemezo by'iyo nama bibivuga.

Ni nyuma y'uko abamaze gukingirwa byuzuye Covid-19 mu Rwanda ari hafi miliyoni 1.5 naho abatewe doze imwe basatira miliyoni ebyiri, umubare munini w'abakingiwe uri i Kigali.

Ku gufungura utubari, umwe yanditse kuri Twitter ati: "Ahwe mbega ngo inkuru nziza yataha mu Rwanda! ati 'utubari tuzafungura' yewewe"

Uwitwa Buki yanditse ati: "Ahuii noneho tugiye kuzajya tunywa nta kwikanga ngo police iratugwa hejuru! Murakoze Bayobozi"

Undi ati: "Nonese abasa (urungano) ntakuntu iyi myanzuro twayinywera?"

Aimée Jeanne Mukakamanzi ufite akabari i Gikondo mu mujyi wa Kigali avuga ko yari yaragahinduye restaurant ariko "ntibyagendaga nka mbere ya Corona".

Yabwiye BBC ati: "Uyu mwanzuro niyo nkuru nziza numvise muri uyu mwaka. Nizeye ko tugiye kongera kubona imibereho."

Abantu babarirwa mu bihumbi bahanwe na polisi barafungwa cyangwa bacibwa amande, bashinjwa kunywa inzoga mu tubari dukora rwihishwa.

Inama y'abaminisitiri kandi yemeje kuvanaho; Komisiyo yo kurwanya jenoside (CNLG), Komisiyo y'itorero, Komisiyo y'ubumwe nubwiyunge n'ikigega gifasha abarokotse jenoside batishoboye (FARG).

Ni umwanzuro ushobora gusiga abakozi benshi babuze akazi, bivugwa ko zimwe mu nshingano z'ibyo bigo zizashyirwa muri minisiteri nshya y'ubumwe n'inshingano mboneragihugu.