Rwanda: "Abayoboke" ba DALFA n'umunyamakuru barasaba kurekurwa

Abaregwa igihe bitabaga urukiko mu kwezi gushize
Insiguro y'isanamu,

Hafi ya bose batawe muri yombi ku itariki ya 13 z'ukwezi kwa 10

Abantu 8 bivugwa ko ari abayoboke b'ishyaka DALFA Umurinzi barasaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gusesa icyemezo kibafunga by'agateganyo cyafashwe n'urw'ibanze rwa Kicukiro.

Aba bantu barimo n'umunyamakuru bakurikiranyweho ibyaha birimo kuba mu mutwe w'iterabwoba.

Muri iri buranisha, urukiko rwari rurinzwe ku buryo budasanzwe, abapolisi bitwaje imbunda baruzengurutse.

Ntibyari byoroshye kwinjira mu rukiko kuko uwemerewe gutambuka yabanje gusabwa kwisobanura cyane. Abo mu miryango y'abaregwa bo bagumye hanze y'icyumba cy'iburanisha kuko batemerewe kwinjira.

Umunyamakuru Théoneste Nsengimana yafatiwe rimwe n'aba bayoboke ba DALFA Umurinzi, cyakora ntibyagaragajwe niba hari isano rya politiki afitanye n'iri tsinda.

Yavuze ko yafunzwe hirengagijwe itegeko ry'itangazamakuru ryagombye kumurengera ari mu kazi.

Yavuze ko ibikoresho bye by'akazi byafatiriwe ndetse akanahatirwa kuvuga aho yakuye amakuru kandi byemerwa gusa iyo byategetswe n'urukiko.

Skip Podcast and continue reading
Podcast
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of Podcast

Ubushinjacyaha ariko bwo buvuga ko uyu mugabo yafunzwe kubera ibyaha by'ubugome akurikiranyweho. Ngo ntabwo yafashwe kubera amakosa yo mu mwuga.

Nsengimana akurikiranywe kubera ibyo yatambukije kuri televiziyo ye Umubavu TV ikorera ku muyoboro YouTube. Bamwe mu batumirwa be ngo bemeje ko ubutegetsi buriho bwishe abarimo umuhanzi Kizito Mihigo.

Ngo yanavuze ko gereza z'u Rwanda zuzuyemo inzirakarengane, agatanga urugero rwa Paul Rusesabagina.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi ari ibihuha bigamije kwanduza isura y'igihugu.

Kuri bwo abantu bafungwa ari uko bahamijwe ibyaha n'inkiko zubahiriza amategeko.

Abandi baregwa uko ari 7 bashinjwa ibyaha birimo kuba mu mutwe w'iterabwoba ndetse no gukwirakwiza ibihuha.

Bashinjwa ko bitabiriye amahugurwa yakozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga agamije kubigisha uko bahirika ubutegetsi hadakoreshejwe imbaraga.

Ngo bari bakoresheje ibyapa byanditseho ko Umunyarwanda akwiye kubahwa, ko barambiwe kwicwa ndetse bakanamagana imisoro ihanitse.

Ku bushinjacyaha, ibi ni ibihuha bigamije kwangisha ubutegetsi no gutera imvururu.

Umunyamategeko ubaburanira bose, Gatera Gashabana, we avuga ko kwitabira amahugurwa bitagize icyaha.

Na ho gusaba ko Umunyarwanda yakubahwa, Gashabana agasanga hari izindi mvugo zikoreshwa uyu munsi mu Rwanda zisa nk'iyi kandi ntizifatwe nk'icyaha.

Hafi ya bose batawe muri yombi ku itariki ya 13 z'ukwezi kwa 10 ubwo hari hasigaye umunsi umwe gusa ngo hizihizwe umunsi witiriwe Ingabire Victoire.

Iyi mihango ngo yagombaga kunyura kuri televiziyo Umubavu ya Théoneste Nsengimana.

Kuri uyu munsi kandi ngo hagombaga kwamaganwa ibikorwa bihutaza ikiremwamuntu bishinjwa ubutegetsi buriho mu Rwanda.