Rwanda: Bamporiki ati 'Ndatakambye' Kagame ati 'Guhanwa nabyo birafasha'

Edouard Bamporiki, umunyapolitiki, umwanditsi, umusizi, n'umukinnyi w'amakinamico

Ahavuye isanamu, Rwanda Gov

Insiguro y'isanamu,

Edouard Bamporiki, umunyapolitiki, umwanditsi, umusizi, n'umukinnyi w'amakinamico

Edouard Bamporiki wahagaritswe ku mwanya w'umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'urubyiruko n'umuco yemeye ko yakoze "icyaha cyo kwakira indonke [ruswa]", asaba imbabazi Perezida Paul Kagame.

Mu butumwa bwo kuri Twitter bwo ku wa gatanu nijoro, bwa mbere atangaje kuva yahagarikwa na Perezida Kagame ku wa kane agafungirwa iwe, Bamporiki yavuze ko "yahemutse", yongeraho ati:

"Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye".

Urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko akurikiranyweho "icyaha cya ruswa n'ibyaha bifitanye isano nayo".

Ubwo butumwa bwo kuri Twitter yashyizemo (tag) na Perezida Kagame, bwahise busubizwaho n'uvuga ko yitwa Yumva Jean Paul, uvuga ko ari umuhuzabikorwa w'urubyiruko mu karere ka Kamonyi mu ntara y'amajyepfo, wagize ati:

"Imbabazi z' Uwiteka n' abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!"

BBC ntibazwa ibivuye ku zindi mbuga.

Aho ni ho Kagame yahise yungamo ati: "Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. #Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze.

"Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!"

Skip Podcast and continue reading
Podcast
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of Podcast

BBC ntibazwa ibivuye ku zindi mbuga.

Bamporiki yagaragaye kenshi mu biganiro ku burere mboneragihugu, n'ubumwe n'ubwiyunge mu kunga abahutu n'abatutsi mu Rwanda.

Ni umusizi, umwanditisi, n'umukinnyi wa filimi n'amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine ari umudepite w'ishyaka riri ku butegetsi, mu 2017 agirwa umukuru w'itorero ry'igihugu, naho kuva 2019 agirwa ushinzwe umuco muri guverinoma.

Bamporiki, uzwi cyane mu ikinamico URUNANA akina nka 'Kideyo' azwiho kandi kuba intyoza mu Kinyarwanda no gushimagiza Perezida Kagame n'ishyaka FPR riri ku butegetsi.

Azwi kandi ku magambo atavugwaho rumwe yavuze ku mubyeyi we (nyina) muri Gicurasi (5) 2017 i Kigali arimo kumurika igitabo cye "Mitingi jenosideri".

Icyo gihe, yanenze kuba bamwe mu bo mu muryango we bagifite ivanguramoko, asubiramo ko nyina yamubwiye ati "Uko ubona zirushaho [inkotanyi] kugenda zigushyira imbere, ni ko zizakurangiza".

Mu 2010, Bamporiki yahawe igihembo n'ikigo Imbuto Foundation cy'umugore wa Perezida wa Repubulika, gihabwa urubyiruko rw'indashyikirwa mu Rwanda, kubera ibikorwa bye by'ubuhanzi na cinema.