Kenya: Umuforomokazi yahembwe $250,000 kubera kurwanya gukata ku gitsina cy'abagore

Ahavuye isanamu, Dubai Media Office

Insiguro y'isanamu,

Anna Qabale Duba yakira igihembo yatsindiye

Umuforomokazi wo muri Kenya yatsindiye igihembo gitanzwe bwa mbere ku rwego rw'isi ku baforomo gifite agaciro ka $250,000 (miliyoni 250 Frw).

Anna Qabale Duba ukorera ku bitaro bya Marsabit County Referral Hospital mu majyaruguru ya Kenya, yashimiwe umuhate we mu kurwanya gukata bimwe mu bice ku gitsina cy'umugore.

Uyu mugenzo ubabaza cyane uzwi nka 'female genital mutilation' uracyakorwa mu gace atuyemo mu ntara ya Marsabit ya kabiri mu bunini muri Kenya, iruta u Rwanda hafi inshuro eshatu.

Duba yashinze ikigo kitwa Qabale Duba Foundation cyo guteza imbere no gushyigikira abana b'abakobwa no kurwanya ibibi bakorerwa.

Mu ijambo rye yakira icyo gihembo i Dubai yagize ati: "Biciye mu kigo cyanjye, nubatse ishuri ryihariye ku muhana wacu ryigisha abana n'ababyeyi, kuko kuri njye uburezi ni urufunguzo rw'ejo heza."

Abaforomo n'abaforomokazi barenga 24,000 bo mu bihugu 184 bari baratanze imishinga yabo mu guhatanira kiriya gihembo.

Duba yahembewe mu birori byabaye mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abaforomo n'abaforomokazi.

Nubwo gukata ku myanya ndagagitsina y'abagore bihanwa n'amategeko ya Kenya biracyakorwa n'imiryango imwe ku bana bari hagati y'imyaka 12 na 17 bategurwa kurongorwa.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu,

Umugore w'i Mombasa muri Kenya yerekana urwembe yama akoresha mu gukeba abakobwa

Mu 2014, byavugwaga ko abagore miliyoni enye bo muri Kenya, hafi icya gatanu cy'abagore bose mu gihugu icyo gihe, bakorewe FGM mu buryo kanaka.

Uburyo bune bwo gukeba abakobwa

Nubwo ibi bikorwa byamaganwa henshi ku isi, biracyakorwa n'imiryango imwe n'imwe y'abantu mu bihugu bitandukanye, cyane bya Africa.

Bikorwa mu myumvire igamije gupyinagaza umugore mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina harimo kumubuza ubushake bwayo.

Uburyo bwa 1: bita Clitoridectomy. Ni uguca urugingo rwitwa clitoris rwose n'agashato karuriho.

Uburyo bwa 2: bita Excision. Ni ugukeba clitoris bagasigaza agace gatoya, hanyuma bagakata ku mubiri w'inyuma ukikije igitsina (petites lèvres mu gifaransa).

Uburyo bwa 3: Infibulation. Ni ugukata iminwa y'imbere n'iy'inyuma yo ku rwinjiriro rw'igitsina (petites lèvres et grandes lèvres ) bakayitera ahandi. Hano hajyamwo n'ibyo kudoda bagasiga umwenge muto.

Uretse ko bibabaza ku buryo burenze urugero kuko bikorwa nta bundi buhanga bwo kutumva uburibwe, bishobora gutera indwara nyinshi zitandukanye.

Bituma kandi umugore agira ikibazo mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina cyangwa mu kubyara, bikaba ngombwa kongerwa, nabyo bizana izindi ngaruka.

Uburyo bwa 4: Burimo ubundi bwose bubabaza cyane bakora kuri clitoris cyangwa ibindi bice by'igitsina, harimo gutobora, gukata, kuringaniza, no gucishaho icyuma gishyushye.