Abaturage bo mu Kiyovu bimuwe ku ngufu-FDU INKINGI

Victoire Ingabire
Image caption Victoire Ingabire umukuru w'ishyaka FDU inkingi

Victoire Ingabire, umuyobozi w'ishyaka ritaremerwa mu Rwanda, FDU INKINGI, aravuga ko iryo shyaka ryamenyeshejwe ko hari abaturage bo mu Kiyovu cy'abakene bimuwe ku ngufu.

Mu kiganiro yahaye BBC, Ingabire yavuze ko polisi yabateye mu saa saba ya nijoro, batangira kwimurwa ku ngufu mugitondo ariko ngo hari abanze kuhava.

Ariko umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge, Theophile Nyirahonora, yatubwiye ko hashize imyaka igera ku 3 abo baturage babaruriwe ibyabo kuko aho batuye hagenewe amazu manini.

Nyirahonora yavuze ko abo baturage banze gufata amafaranga bagenewe ngo akarere kayabikishije muri banki.