Uganda izatahura abasirikare bayo bari mu bikorwa bya ONU

Abasirikare ba Uganda
Image caption Abasirikare ba Uganda

Leta ya Uganda yandikiye LONI iyimenyesha ko itemera icyegeranyo ku iperereza ryakozwe muri DRCongo, icyo cyegeranyo kirarega ingabo za Uganda ko nazo zakoze amarorewa muri Congo.

Umuvugizi w'ingabo za Uganda, Lt Col. Felix Kulaigye, yabwiye BBC ko icyo cyegeranyo nigisohoka uko kimeza, Uganda izakura ingabo zayo muri Somaliya n'ahandi, Kulaigye yavuze ko Uganda ifite ingabo no muri Sierra Leone na Cote d'Ivoire.

Amakuru aravuga ko icyo cyegeranyo kizasohoka ejo nkuko LONI yabiteganije.