"Leta ya Habyarimana ntiyateguye jenoside" Twagiramungu

Faustini Twagiramungu, ministiri w'intebe wa kera w'u Rwanda.
Image caption Ministiri w'intebe wa kera w'u Rwanda.

Fastini Twagiramungu, wabaye ministiri w'intebe wa mbere wa leta yiswe iy'ubumwe bw'igihugu muri 94 yavuze ko yemera ko leta ya perezida Yuvenali Habyarimana itateguye jenoside yo 94.

Mu kiganiro yahaye BBC, Twagiramungu yavuze inzego z'iperereza zariho icyo gihe zitigeze zigaragaza ko hari jenoside y'Abatutsi yari irimo gutegurwa.

Twagiramungu yasubizaga ikibazo ku ibyatangajwe n'ikinyamakuru The New Times, cyavuze ko Ministiri w'intebe Bernad Makuza yanenze imyifatire ya Twagiramungu uvuga ko jenoside itateguwe.

Ku kibazo cy'uko Jean Kambanda, wabaye ministiri w'intebe wa leta yiswe leta y'abatabazi kuba yeremeye ko jenoside yateguwe, Twagiramungu yavuze ko ibyo bireba Kambanda.