Kanyandekwe yangiwe kuburana ari hanze

General Kayumba Nyamwasa
Image caption General Kayumba Nyamwasa

Umucamanza w'urukiko rwa Westgate muri Johannesburg, Afurika y'epfo, yategetse ko Pascal Kanyandekwe ushinjwa ko ariwe wayoboye agatsiko k'abantu bashatase kwica Kayumba Nyamwasa, aguma muri gereza.

Uyu munsi Kanyandekwe yari muri urwo rukiko asaba ko yaburana ari hanze, ariko ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko adashobora kugirirwa icyizere kuko yigeze kugerageza gutanga ruswa y'amadolari miliyoni imwe

kugira ngo polisi imurekure.

Mu rubanza rwamaze igihe gito, umucamanza yategetse ko Kanyandekwe aguma muri gereza, urukiko ruvuga ko urubanza ruzaba tariki 18 z'ukwezi kuza.

Polisi yo muri Afurika y'epfo yafashe abantu bagera ku 10 bakekwa ko bari mu dutsiko tubiri twashatse guhitana Nyamaswa inshuro ebyiri.