Thomas Lubanga mu rukiko

Lubanga yasubiye mu rukiko
Image caption Lubanga yasubiye mu rukiko

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rurongera kumva urubanza rw'uwahoze ari umukuru w'inyeshyamba zo muri Congo, Thomas Lubanga.

Uru rubanza rwari rwahagaze igihe umushinjacyaha yari yanze kuvuga izina ry'umuntu wamugejeje ku batangabuhamya yakoresheje.

Ibyo rero byazamuye impaka zatumaga urukiko rwibaza niba abo batanga buhamya batarashyizweho igitutu.

Muri iki gitondo, umucamanza yari yanze icyifuzo cyo guhagarika urwo rubanza bityo bakarekura Thomas Lubanga.

Bwana Lubanga yahakanye ibirego bivugako yashyize abana mu gisirikare cye.