Maitre Bernard Ntaganda ari mu bitaro

Umukuru wa PS Imberakuri Maitre Bernard Ntaganda
Image caption Umukuru wa PS Imberakuri Maitre Bernard Ntaganda

Maitre Bernard Ntaganda washinze akanayobora ishyaka ry’imberakuri ari mu bitaro byitiriwe umwami Faycal i Kigali.

Yaraye ahagejejwe n’abashinzwe ubuyobozi bwa gereza afungiyemo amaze kubabwira ko arwaye.

Ubwo BBC yamusuraga aho arwariye yayitangarije ko uburwayi bwe bwaturutse ahanini ku gikorwa cyo kwiyicisha inzara kuva taliki ya mbere y’uku kwezi.

Aravuga ko yatangiye kwiyicisha inzara kugirango arusheho kumvikanisha ibyo yasabaga ubuyobozi bwa gereza: Guhabwa indaryo itandukanye n’iyabandi bafungwa no kugenerwa icyumba cyisanzuye.

Maitre Ntaganda Bernard avuga ko ibyo abisaba kubera ko yari asanzwe arwara igifu na asthma bityo ngo akaba atabasha indyo igenerwa abandi bafungwa.

Ubuyobozi bushinzwe gereza buravuga ko bwasabye Maitre Ntaganda kugaragaza icyemezo gitangwa n’abaganga gikenerwa kugirango umufungwa afatwe ku buryo butandukanye n’ubwabandi ariko

ngo Maitre ntaganda akavuga ko bashatse babimwemerera icyo cyemezo atari ngombwa.

Maitre Bernard Ntaganda ashinjwa kwigisha amacakubiri mu bo bafunganye ariko we yabwiye BBC ko ibyo aribyo ahimbirwa na bagenzi be ngo bakeka ko baramutse bamutanzeho amakuru nkayo

byabahesha gutona ku babarinze.

Nubwo yagaragaraga nk’unaniwe ku maso, Maitre Ntaganda yabwiye BBC ko yumva yorohewe kuruta uko yaje amerewe.

Ibyo byongeye kwemezwa n’umuganga umuvura, yabwiraga BBC ko ashobora gusezererwa igihe icyaricyo cyose.