Agatha Habyarimana mu rukiko i Versailles

Urukiko
Image caption Urukiko rwasheshe icyemezo cyo kwirukana Kanziga Agathe

Urukiko rwa Versailles uyu munsi rwategetsi ubutegetsi gusuzuma bushyashya icyifuzo cya Kanziga Agatha cyo kuba mu Bufaransa.

Philippe Meilhac, uburanira Agatha, yabwiye BBC ko urwo rukiko rwasheshe icyemezo cyafashwe mu kwezi kwa karindwi cyo kwima Agatha ubuhungiro kubera impamvu z'umutekano w'abaturage.

Urukiko rwemeje ko icyemezo cy'ubutegetsi kidafite ishingiro, rwategetse ko icyo cyifuzo gisuzumwa bushyashya.

Leta y'u Rwanda yasohoye urwandiko rwo gufata Agatha uregwa ko yari mu abateguye jenoside y'Abatutsi ariko Agatha arabihakana.