Bernard Ntaganda ameze neza

Bernard Ntaganda
Image caption Bernard Ntaganda ameze neza muri gereza

Ishyaka PS IMBERAKURI riravuga ko nyuma y'iminsi 20, Bernard Ntaganda yamaze yiyicisha inzara kubera gufatwa nabi n'ubuyobozi bwa gereza nkuru y'u Rwanda, ubu yemerewe kubona ibyo yaharaniraga.

Theobald Mutarambirwa, umunymabanga mukuru wa PS IMBERAKURI, yabwiye BBC ko ubuyobozi bwa gereza bwemeye ko agemurirwa, agasurwa kandi yahawe uburyamo bumeze neza.

Yavuze ko abayobozi b'iryo shyaka bamusuye mu cyumweru gishize basanga ameze neza "ku mubiri."

Nyuma yo kwiyicisha inzara, Ntaganda yajanywe ameze nabi mu ivuriro ryitiriwe umwami Faycal mu mujyi wa Kigali.