Victoire Ingabire yankiwe kuburana ari hanze

Victoire Ingabire, umukuru wa FDU Inkingi
Image caption Victoire Ingabire

Urukiko rukuru rw’U Rwanda rwanze icyifuzo cya Madame Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka FDU Inkingi wasabaga gukurikiranwa n’ubutabera ari hanze.

Madame Victoire Ingabire wari wemerewe n’urukiko kuburana ari hanze mu kwezi kwa kane yongeye gutabwa muri yombi mu kwezi gushize, ubushinjacyaha buvuga ko bwabonye ibindi bimenyetso bishya kandi bikomeye .

Ibimenyetso bishya byatangiye kuvugwa nyuma y’ifatwa rya Major Uwumuremyi Vital wari mu mutwe wa FDLR, uyu akaba ashinja Ingabire kuba barakoranaga .

Gusa uruhande rurengera Ingabire rwo rukavuga ko uyu musirikare atari umunyakuri, bityo n’ubuhamya bwe bukaba butagomba guhabwa agaciro.

Victoire Ingabire ashinjwa n'ubusinjacyaha bw'u Rwanda ibyaha byo kubiba amacakubiri hamwe no kurema umutwe w'iterabwoba