Bernard Ntaganda araregwa ibirego bishya

Bernard Ntaganda
Image caption Bernard Ntaganda

PS Imberakuri iravuga ko ubugenzacyaha bukuru bw'u Rwanda bwatangarije Me Bernard NTAGANDA ko akurikiranweho ibindi byaha birimo:

icyo kubiba amacakubiri muri gereza afungiwemo, gutuka no kwandagaza abayobozi bakuru b'igihugu barimo na Prezida wa Repuburika hamwe rero no kurema umutwe ugizwe n'ingabo z'abahutu no gukorera politike muri gereza.

Bernard NTAGANDA amaze amezi atanu afungiye muri gereza nkuru ya Kigali 1930 akaba ataraburanishwa ku byaha aregwa ibyaha byo guhamagaza imyigaragambyo itemewe n'amategeko hamwe no guhungabanya umudendezo w'igihugu n'iterabwoba.