Ababuranishije Col Mudenge "barabogamye"

Ibendera ry'Urwanda
Image caption Ibendera ry'Urwanda

Umuvugizi w'igisirikare cy'Urwanda Lt Col Jill Rutaremara yavuze ko bamwe mu bacamanza baciye urubanza rwa Colonel Diogene Mudenge babogamye akaba ariyo mpamvu ubuyobozi bwa gisirikare bwabafatiye ibyemezo byo kuba bahagaritswe ku kazi.

Urukiko rwa gisirikare rwamuhanaguyeho ibyaha aregwa ariko yangirwa kurekurwa. Umuvugizi wa gisirikare yavuze ko ubushinjacyaha bwa gisirikare buzajurira.

Colonel Mudenge aregwa gushyira iterabwoba ku baturage no gukoresha umutungo wa leta ku nyungu ze .

Yatawe muri yombi mu mezi ane ashize ashinjwa gufatira imbunda ku muturage.

Yari umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cyita ku bintu bifitiye igihugu akamaro cyangwa Rwanda Utility and Regulation Authority.