Polisi yafashe abantu 7

Igipolisi cyo mu Rwanda cyihanangirije abakora ubucuruzi bwo kuguriza amafaranga atangwaho inyungu z’ikirenga bikorwa ku buryo bunyuranije n’amategeko.

Image caption Polisi yo mu Rwanda yafashe abantu 7

Umuvugizi wa Polisi Superitendent Eric Kayiranga yavuze ko bakajije umurego mu gushakisha abari muri bwo bucuruzi bakunze kwita “bank Lambert” kandi ko abazabifatirwamo bazashyikirizwa ubushinjacyaha bakisobanura mu nkiko.

Ibyo bibaye nyuma yaho abantu barindwi baregwa icyo cyaha baterewe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize.

Igipolisi cy'u Rwanda kandi kiravuga ko hari ibyaha bindi bituruka kuri ubwo bucuruzi nk’ubuhemu, gutana kw’abashakanye ndetse n’ubwicanyi. Superitendent Eric Kayiranga aravuga ko kuva uyu mwaka utangiye abantu bari hagati ya 30 na 50 bamaze gufatirwa muri ubwo bucuruzi.