Ko umwaka urangiye umwami Kigeli adatahutse?

Boniface Benzinge
Image caption Umunyamabanga w'umwami Kigeli

Bwana Boniface Benzinge, umunyamabanga w'umwami Kigeli Ndahindurwa, aravuga Kigeli atashoboye gutahuka muri uyu mwaka nkuko yari yabivuze kubera ibibazo bitarakemuka kugeza ubu.

Bwana Benzinge, ubundi utuye muri Amerika, uyu munsi yasuye BBC GAHUZAMIRYANGO, yavuze ko umwami Kigeli agifite umugambi wo gutahuka ariko ngo igihe ntabwo kiramenyekana.

Yavuze ko kugeza ubu ari nta mishyikirano yari yaba hagati y'umwami na leta y'u Rwanda ariko ngo Kigeli aracyifuza ko yatahuka nk'umwami uganje.

Yavuze ko Kigeli yifuza ko ikibazo cy'ubwami bwe cyabazwa abanyarwanda.