Victoire Ingabire yongewe iminsi 30 y'igifungo

Ingabire Victoire
Image caption Ingabire Victoire

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rumaze kwemeza icyifuzo cy’ubushinjacyaha cyo kugumisha Madame Ingabire Victoire muri gereza mu gihe amaperereza akomeza.

Ubushinjacyaha bwasabye iyongera ry’iki gifungo buvuga ko butararangiza iperereza ku byaha biregwa uyu munyapolitiki akuriye ishyaka FDU Inkingi.

Gusa uruhande ruburanira Ingabire rwo rusanga uyu mutegarugori yari gufatwa ariko iperereza rimaze kurangira kuko ari ryo ryari kugaragaza ibimenyetso simusiga by’ibyaha akurikiranyweho.

Ubwo yatangazaga umwanzuro w’urukiko ugumisha Madame Ingabire mu munyururu mu gihe cy’iyindi minsi 30, umucamanza yashyigikiye ko iperereza rigomba gukomeza ku nyungu z’ubushinjacyaha ndetse n’iz’uruhande ruregwa.

Mu bimenyetso ubushinjacyaha buvuga ko bugisesengura harimo inyandiko zo mu bwoko bwa e-mails ngo zaba zaraherekanywaga hagati ya Ingabire na Major Vital Uwumuremyi wagombaga kumufasha gushinga umutwe witwaye gisirikare.

Ibimenyetso

Ibi bimenyetso kandi ngo birimo umwobo wabonetse kwa Ingabire mu rugo ubushinjacyaha bukeka ko ari indaki ya gisirikare mu gihe uruhande rumurengera rwo rushimangira ko cyari icyobo gisanzwe cyo gutangira amazi.

Ikindi ngo ubushibnjacyaha bwasabye amakuru mu bihugu bitandukanye ku myitwarire ya Ingabire kugeza ubu ngo hakaba hari ibisubizo butarashyikira.

Victoire Ingabire uri mu munyururu kuva araregwa kurema umutwe w’iterabwoba no gushishikariza abandi kuwuyoboka ndetse no kuvutsa igihugu umudendezo.

Ibi byose ariko ngo ni ibihimbano nk’uko bivugwa n’abunganira Ingabire, ishingiro nyaryo ry’ifungwa rye ngo rikaba ryashakirwa ku nyungu za politiki.

Ingabire Victoire w’imyaka 40 yageze mu Rwanda mu ntangiro z’umwaka avuga ko aje guhatanira kuyobora igihugu mu matora yaje gutsindwa na President Kagame.