Rwanda: abarinzi 2 ba parike bishwe

Imvubu
Image caption Imvubu ni zimwe mu nyamaswa zishimutwa

Mu Rwanda haravugwa urupfu rw’abarinzi babiri ba parike n’undi wakomeretse nyuma yaho bagwiriye mu gico cya ba rushimusi muri parike y’Akagera.

Ubuyobozi bushinzwe ubukerarugendo na parike mu kigo cy’Urwanda gishinzwe iterambere buravuga ko Jean de dieu Musabyimana, Gapolisi Silas na Mwumvaneza Faustin, bari mu bugenzuzi busanzwe bwa parike.

Ngo baguye mu gico cy’abantu bari hagati ya 30 na 40 bari batsinze imvubu ebyiri n’isatura mu nkuka za Kageyo hafi yaho y'umupaka w'Urwanda na Tanzania.

Batunguwe no kubona abarinzi ba parike babaguye gitumo, ababagaga izo nyamaswa babamishemo urusasu babiri muri bo bagwa aho undi arakomereka.

Madame Rica Rwigamaba aravuga ko iyi ari inkuru mbi ku bukerarugendo busanzwe buri ku isonga mu kwinjiriza Urwanda amafaranga ava mu mahanga.

Aravuga ko ubushimusi bwari busanzwe muri za parike zo mu Rwanda ariko bubaye ubwa mbere bufata intera yo guhitana ubuzima bw’abantu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abashinzwe ubukerarugendo ryavuze ko urupfu rw’aba bantu ari igihombo kinini ku gihugu kandi busezeranya ko bugiye gukaza umurego mu guhiga abashimusi.

Inzego z’umutekano zimaze gufata umwe mu bakekwaho ubwo bugizi bwa nabo abandi baracyashakishwa.