Rwanda: Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge yatanze raporo

Ibendera ry'u Rwanda
Image caption Ibendera ry'u Rwanda

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda imaze gushyira ahagaragara ubushakashatsi bwakozwe ku bipimo byo kureba aho icyo cyibazo kigeze, imyaka 16 nyuma ya jenoside.

Nubwo nta mibare ifatika igaragaza urugero Abanywanda bagezeho biyunga, abakoze ubushakashatsi bavuga ko intambwe imaze guterwa ari iyo kwishimira.

Ubushakashatsi bwakorewe mu turere 30 tugize u Rwanda, impuguke zibaza rubanda rusanzwe uko rubona ibibazo by’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

Imwe mu ntego zahawe komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ubwo yajyagaho mu myaka ya mbere ikurikira ihagarikwa rya Genocide, yari ugushyira imbere ubunyarwanda aho gutegereza inyungu zivuye ku irondakoko.

Hari kandi kurwanya itsembabwoko ndetse n’ibitekerezo birihembera.

Bisa n’ibitoroshye kugera kuri izi ntego kuko byaba ibikorwa bigomba kurwanywa ndetse n’intego zigamijwe, nta na kimwe kigaragarira ijisho.

Nyamara ariko abakurikirira hafi iby’iki kibazo bemeza ko bamaze gutera intambwe ndende nubwo bavuga ko ubumwe n’ubwiyunge busa n’inzira itagira iherezo.

Impuguke zemeza ko imwe mu mpamvu zatumye ubumwe bw’Abanyarwanda buhungabana ari amateka yanditswe nabi nkana cyangwa se bikandikwa kubera ubumenyi budahagije bw’abayashyize mu nyandiko.

Aya nubwo agawa ariko, ngo si henshi usanga inyandiko ziyavuga kuko Abanyarwanda bo hambere bikundiraga inkuru zitanze mu mvugo.

Inzira iracyari ndende

Nubwo Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko imaze gukora akazi katoroshye, hari ahandi bivugwa ko hakiri ibibazo bikomeye byo gukemura mbere y’uko Abanyarwanda bongera kwibona kimwe.

Mu minsi ishize, ubushakashatsi bw’inteko ishingamategeko bwerekanye ko ingengabiteketrezo ya genocide ikiri yose mu mashuri.

Ngo birashoboka ko abana bayigaragaza bayivoma iwabo mu ngo kuko igice kinini cyabo bari bataravuka cyangwa bakiri bato cyane ubwo Genocide yabaga mu myaka 16 ishize.

Ikindi gikomeje kuvugwa ni iyicwa ry’abacitse ku icumu rya buri mwaka kandi akenshi bikavugwa ko riva ku bagifite ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya genocide.