Burundi/Rwanda: Abongereza batoje polisi

Abapolisi b'abongereza
Image caption Abapolisi b'abongereza

Mu rwego rwo guhashya ibyaha birenga imipaka n'ibirebana n'iterabwoba, igipolisi cy'Ubwongereza kimaze guhugura abapolisi bagera kuri 30 bo mu rwego rw'iperereza bagomba gutahura ibi byaha bitaraba .

Uretse abanyarwanda bahuguwe hari n'abakomoka mu gihugu cy'Uburundi. Aya mahugurwa akaba yaratanzwe n'impuguke zoherejwe na leta y'Ubwongereza .

Igihugu cy'Uburundi kicyubaka inzego zacyo z'umutekano ngo kirizera ko gishobora kwigira ku bapolisi b'Urwanda bashimwa muri iki gihe.

Police y'Urwanda imaze gutangaza isezererwa ry'abapolisi 94 bazira ibyaha byo mu kazi birimo na ruswa .

Umuvugizi wa Polisi y'Urwanda yabwiye BBC ko nta kuntu polisi yahiga abanyabyaha ngo yibagirwe abayirimo kandi bari bakwiriye gutanga urugero rwiza.

Abapolisi bagomba kwirukanwa barimo abafatiwe mu cyuho cyangwa se abarezwe n'abaturage mu myaka ibiri ishize.