U Rwanda mu busahuzi bw'amabuye y'agaciro ya Congo

Ibendera ry'u Rwanda
Image caption U Rwanda ruraregwa ko rucuruza amabuye y'agaciro yo murI DRCongo

Umuryango Global Witness uravuga ko u Rwanda ari ikiraro cy'amabuye y'agaciro asahurwa muri republika iharanira demokrasi ya Congo akoherezwa mu mahanga.

Uwo muryango uravuga ko mu Rwanda bashyira ibyapa kuri gasegereti yakuwe muri Congo bikagaragara ko ari iyo mu Rwanda.

Icyegeranyo cya Global Witness kiravuga ko leta y'u Rwanda ari ntacyo ibikoraho, ngo biragaragara ko leta ibyihanganira.

Minisitiri w'imari n'igena migambi w'u Rwanda, John Rwagombwa, arahakana ibivugwa na Global Witness, aravuga ko u Rwanda ruri mu muryango ugenzura niba amabuye y'agaciro rwohereza mu mahanga atari amibano.