Perezida Kagame na Bashir barahuye

Perezida wa Sudani Omar Al Bashir
Image caption Perezida wa Sudani Omar Al Bashir

Ibitangazamakuru bya leta muri Sudani biravuga ko Perezida w'Urwanda Paul Kagame yemereye mugenzi we wa Sudani Omar Al Bashir inkunga y'Urwanda ku kibazo cya Darfur.

Abakuru b'ibihugu byombi ibyo babiganiriye mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Abbeba, aho bari bagiye mu nama mpuzamahanga ku bibazo byo kwishyira hamwe kwa za leta.

Perezida Bashir ngo yamenyeshe Perezida Kagame uko ibintu byifashe mu ntara ya Darfur kandi ngo anamushimira kuba yarohereje ingabo zo kuhabungabunga umutekano muri Darfur mu rwego rwa ONU.

Mu kwezi kwa munani, leta y'Urwanda yari yabwiye Umuryango w'abibumbye ko izavana ingabo zayo muri Darfur niba icyegegeranyo cya ONU kivuga ko ingabo z'Urwanda zishobora kuba zarakoreye genocide impunzi z'abahutu zari muri Congo gishyizwe ahagaragara.