Abatwa bo mu Rwanda basenyewe

Abatwa bo mu Rwanda basenyewe
Image caption Abatwa bo mu Rwanda basenyewe

Ishyirahamwe ry'abatwa bo mu Rwanda, COPORWA riravuga ko abategetsi bo mu Rwanda basenye amazu y'imiryango yabo iri hagati ya 500 na 700.

Umukuru w'iryo shyirahamwe Zepherin Karimba yabwiye BBC ko izo nzu zasenywe na leta y'u Rwanda mu mugambi wayo wo kurwanya inzu za nyakatsi.

Avuga ko abo basenye babaha amabati ari hagati y'icumi na cumi n'atanu ngo yo kubafasha kubaka amazu ya kijyambere.

Ariko kubwa Karimba ngo ayo mabati ntagera ku cya kabiri cy'ayo basanzwe baha abandi basenyewe.