Mu Rwanda barareba ukuntu amakara yavugururwa

Abacuruzi b'amakara muri Haiti
Image caption Abacuruzi b'amakara muri Haiti

Mu Rwanda hatangiye gahunda yo kwiga uburyo bugezweho bwo gutwika amakara, mu rwego rwo kugabanya ibiti bitemwa mu gucana.

Ubwo buryo bushya ngo butanga amakara afite ingufu ku buryo akoreshwa ari make ugereranyije n’uko bisanzwe bikorwa.

Muri rusange Ministeri y’ibikorwa remezo ifite gahunda yo kugabanya umubare w’abaturage bacana bakoresheje ibiti kugeza nibura kuri 50 % mu mwaka wa 2020.

Muri iki gihe abakoresha ibikomoka ku biti bagera kuri 86 %.

Kuba umubare munini w’Abaturarwanda ugikoresha inkwi ndetse n’amakara, n’ayo makara akaba aboneka mu buryo busanzwe bwo gutwika ibiti, ni kimwe mu bituma amashyamba akomeza kwangirika.

Inama yateranye none I Kigali yigaga kuri iki kibazo, harebwa ibyatuma amashyamba arushaho kubungabungwa, n’abaturage bakabona uburyo buboroheye bwo kubona ingufu zo gucana, mu gihe bikigaragara ko nta zindi ngufu ziraboneka zasimbura izikomoka ku biti.

Ni muri urwo rwego hagaragaye uburyo bushya bwo gutwika amakara hadatemwe ibiti byinshi, kandi akaboneka mu gihe gito.

Uburyo bushyashya bwo gutwika makara

Umwe muri barwiyemezamurimo yarari muri iyo nama, yadutangarije ko atwika amakara ku buryo bwihuta kandi akabona amakara akomeye, aramba kurusha ayatwitswe ku buryo busanzwe.

Ngo ubwo buryo bushyashya butuma babona amakara mu minsi itanu gusa batwitse, kandi ubundi bitwara nibura ibyumweru bibiri.

Muri Ministeri y’ibikorwa remezo bavuga ko iyi gahunda izafasha cyane kubungabunga amashyamba.

Uretse gutunganya ikoreshwa ry’amakara, mu ngamba za Ministeri y’ibikorwa remezo harimo kongera umubare w’ingo zikoresha ingufu z’amashanyarazi, na yo afitiwe gahunda yo kugabanyirizwa ibiciro.

Ariko, hari abasa n’abatagaragara cyane muri izi ngamba mu gihugu hose; abo ni abaturage bo hasi bagicana inkwi zisanzwe, babona abacana amakara nk’abasirimu, dore ko nk’umufuka w’amakara mu mujyi wa Kigali ubu uhagaze hagati y’ibihumbi bitandatu n’ibihumbi birindwi by’amafaranga y’u Rwanda.