Bashir azemera ibizava muri Kamarampaka

Icyapa cya Kamarampaka ku bwigenge bwa Sudani y'amajyepfo
Image caption Kamarampaka ku bwigenge bwa Sudani yepfo iteganijwe ku itariki ya 9/01/11

Perezida wa Sudani - Omar Al Bashir - yavuze ko azaba uwa mbere mu kwemera ubwigenge bwa Sudani y'amajyepfo niba kamarampaka ihateganijwe ku itariki ya cyenda z'ukwezi kwa mbere yemeje ko iyo ntara yigenga.

Perezida Bashir yabwiye ibihumbi n'ibihumbi by'abamushyigikiye muri meeting yabereye mu ntara ya Al Jazira ko Sudani y'amajyepfo izahabwa ikaze nka leta y'abavandimwe.

Yavuze kandi ko ubutegetsi bw'i Kharthoum buzafasha abaturage ba Sudani y'amajyepfo kubaka igihugu cyabo ngo kuko bushaka ko bagira leta ikomeye.

Mu ntangiriro za kuno kwezi Perezida Omar Al Bashir yavuze ko amategeko ya Sharia muri sudani y'amajyaruguru - ituwe cyane n'abayislamu - azarushaho kubahirizwa nyuma y'iyo Kamarampaka ku bwigenge bw'amajyepfo ya Sudani.