Tanzania: abasaba itegeko nshinga rishya

Perezida Jakaya Kikwete
Image caption Mu matora aherutse Perezida Jakaya Kikwete niwe wongeye kutorerwa kuyobora Tanzania.

I Dar es salaam muri Tanzania igipolisi cyatatanyije gikoreshejwe amazi n'ibyuka bitera amarira abantu batavuga rumwe na leta bigaragambyaga basaba ko hajyaho itegeko nshinga rishya.

Igipolisi cyatangaje ko iyo myigaragambyo itari yemewe kandi ko cyayiburijemo kubera impamvu z'umutekano.

Igipolisi kandi kiravuga ko cyataye muri yombi abantu icyenda.

Amashyaka atavuga rumwe na leta arashinja igipolisi kuba cyakoresheje ingufu zirenze urugero.

Abatavuga rumwe na leta barashaka ko itegeko nshinga rihinduka ngo kugira ngo habashe kujyaho akanama kagenga amatora kigenga kandi ngo n'abatemera ibyavuye mu matora y'umukuru w'igihugu babashe kwitabaza inkiko.