Abanyacote d'ivoire bakomeje guhunga

Youssoufu Bamba
Image caption Ambasaderi mushya wa Cote d'ivoire muri ONU Youssoufu Bamba

Umuryango wo gutabara imbabare ku isi Croix Rouge na Croissant Rouge urasaba inkunga ibarirwa kuri milioni imwe y'amadolari yo gufasha ibihugu bituranye na Cote d'ivoire mu kwakira abanyecoted'ivoire bahunga amakimbirane ya politiki mu gihugu cyabo.

Igihugu cya Libera kiravuga ko kirimo kwitegura kwakira impunzi ziva muri Cote d'ivoire zigera ku bihumbi ijana.

Hagati aho ambasaderi mushya wa Cote d'ivoire muri ONU yavuze ko igihugu cye kiri hafi kubamo genocide.

Bwana Youssoufu Bamba washyizweho na Allassane Ouattara - amahanga yemera ko ariwe watsinze amatora y'umukuru w'igihugu - yasabye ONU kugira icyo ibikoraho.