Abarusiya 6 bakatiwe muri Somaliland

Ikarita yerekana aho Somaliland iri
Image caption Ikarita yerekana aho Somaliland iri

Urukiko rwo muri Somaliland rwatanze itegeko ryo gufunga abarusiya 6 bari mu ndege yafatiwe muri Somaliland yikoreye ibikoresho bya gisirikare mu ntangiriro za kuno kwezi.

Ibyo bikoresho ngo byari bijyanywe mu ntara ya Somalia yitwa Puntland ituranye na Somaliland ikaba ifite ubwigenge bucagase.

Abo barusiya bose uko ari batandatu bakatiwe igihano cyo gufungwa umwaka umwe no kwishyura ihazabu y'amadolari magana atanu kuri buri muntu kubera gushyira umwanzi intwaro no kuvogera ikirere cya Somaliland.

Mu byafatiwe muri iyo ndege harimo imyenda ya gisirikare n'ibisasu bya mine.

Iyo ndege yari yakodeshejwe n'isosiyete ishinzwe iby'umutekano ikorera muri Uganda no muri Afurika yepfo.