Ba Nyamwasa barahakana ibirego

Kayumba Nyamwasa
Image caption Jenerali Nyamwasa na bagenzi be 4 baburanishijwe batari mu rukiko rwa gisirikare.

General Kayumba Nyamwasa, Major Theogene Rudasingwa, Patrick Karegeya na Gerard Gahima basohoye inyandiko yamagana ibirego by'umushinjacyaha wa gisirikare wabasabiye ejo ibihano byo gufungwa biri hagati y'imyaka 30 na 35.

Abo bagabo uko ari bane ubu bari mu buhungiro nta numwe wagaragaye mu rukiko ubwo ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangaga ikirego, nta n’ubunganira wigeze ahagaragara.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavugaga ku buryo buhinnye ibyaha bitandatu abaregwa bakurikiranyweho,bwavuze ko bimwe mu bimenyetso byabyo bigaragara mu biganiro batanze ku maradiyo anyuranye no mu nyandiko batanze mu binyamakuru.

Uretse kuvutsa igihugu umudendezo no kubiba amacakubiri n’ivangura, burabarega ibitutsi no gusebanya, kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’ ibyaha bigendereye guhungabanya umudendezo wa Leta.

Kuri Lt. Gen Kayumba nyamwasa na Major Theogene Rudasingwa hiyongereyeho icyaha cyo gutoroka igisirikare, kuri aba bombi, ubushinjacyaha burabasabira igifungo cy’imyaka 35, ihazabu y’amafaranga y’amanyarwanda million 3, kwamburwa impeta za gisirikare no kwamburwa uburenganzira ku gihugu kuri buri umwe.

Naho kuri Patrick Karegeya na Gerald Gahima, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwabasabiye gufungwa imyaka 30 n’ihazabu y’amafaranga y’amanyarwanda million 3 kuri buri umwe.

Umucamanza yavuze ko urukiko ruzaca urubanza ku ya 14 z’uku kwezi.

Bane baregwa bose bigeze kugira imyanya ikomeye mu gisirikare cyangwa mu bundi butegetsi bw’u Rwanda. Gerarld Gahima yigeze kuba umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda naho Lt gen Kayumba yigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo nyuma aza guhagararira u Rwanda mu buhinde aho yavuye afata iy’ubuhungiro.

Major Theogene Rudasingwa we yabaye umuyobozi w’ibiro bya perezida wa repubulika naho Patrick Karegeya akaba yarigeze gukurira ishami rishinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu.

Mu buhungiro banenga cyane ubutegetsi buriho bavuga ko bubangamiye ubwisanzure bw’abaturage, ku ruhande rwa leta yo ivuga ko imikorere yabo mibi yatumye batabasha gukomeza mu murongo igihugu kigenderamo bityo bagahitamo guhunga.

Biramutse bikomeje uko byagenze mu iburanisha ry’uyu munsi uru rubanza rugaragara nkurutazatinda kuko ubushinjacyaha buburana bwonyine.