Bernard Ntaganda mu rukiko

Bernard Ntaganda
Image caption Bernard Ntaganda yatawe muri yombi mu kwezi kwa 6 umwaka ushize

Imbere y’urukiko, Bernard Ntaganda wahisemo kudashaka umwunganira araregwa ibyaha 3 birimo bibiri bikomeye cyane .

Ku isonga hari ukuvutsa igihugu umudendezo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Bernard Ntaganda yakoresheje imvugo zishoza imvururu mu ruhame cyangwa se mu biganiro yahaye amaradio atandukanye .

Kuri iki kirego Ntaganda we avuga ko izi mvugo ari ize koko ariko ngo zikaba zigomba gusobanurwa mu rwego rwa politiki.

Ubushinjacyaha kandi burarega umunyamategeko Bernard Ntaganda kubiba amacakubiri.

Umushinjacyaha yemeza ko Ntaganda yatangaje ko leta y’Urwanda atari iy’ubumwe ahubwo ari iya bamwe, kuri we ibi bikaba ikimenyetso cy’amacakubiri.

Iyi mvugo, umunyamategeko Ntaganda arayemera ariko akayiha igisobanuro gitandukanye n’icy’ubushinjacyaha.

Icyaha cya gatatu Bernard Ntaganda aregwa ni icyo gutegura imyigaragambyo atabyemerewe n’ubutegetsi.

Umukuru w’ishyaka PS Imberakuri avuga ko yafashe icyemezo cyo guhamagaza imyigaragambyo ariko agatabwa muri yombi atarayiyobora nyuma y’iminsi 6 yandikiye akarere ka Gasabo ntahabwe igisubizo nubwo ubushinjacyaha bwo bumushinja ko yashyikirijwe ibaruwa ihakana ariko ntiyemere kuyishyiraho umukono.

Bernard Ntaganda yatawe muri yombi mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize hasigaye amezi abiri ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu yavugaga ko yiteguye guhatanamo.