Jenerali William Ward mu Rwanda

Bamwe mu basirikare b'abanyamerika
Image caption Bamwe mu basirikare b'abanyamerika

Umugaba w'ingabo w'itsinda ry'ingabo za Leta z'unze ubumwe z'Amerika zishinzwe ibikorwa bya gisirikare ku mugabane wa Africa General William Ward yagiriye uruzinduko rw'umunsi umwe mu Rwanda. Yaganiriye n'inzego za z'igisirikare cy'u Rwanda ibyerekeye uruhare ingabo abereye umugaba zishobora gukomeza kugira mu kurinda umutekano ku mugabane.

Yagiranye imishyikirano na ministri w'ingabo mu Rwanda Jenerali James Kabarebe n'abandi basirikare bakuru mu buyobozi bw'igisirikare cy'u Rwanda. General Ward yavuze muri rusange ku byerekeye uruzinduko rwe cyakora ntihagira icyo avuga ku ngingo zihariye zirebana n'ibiganiro yari burugiriremo. Mu gisubizo rukumbi yahaye abanyamakuru ubwo yari amaze gusura urwibutso rwa jenocide i Kigali yavuze ko azanywe no gushimangira ubufatanye hagati y'ingabo z'igihugu cye n'iz'Urwanda muri gahunda yo kurinda umutekano ku mugabane wa Afurika.

Yirinze kugira icyo avuga niba umutwe w'ingabo ayoboye waba ufite gahunda yo gushyira ubuyobozi bwawo ku mugabane wa Afurika.