Bernard Ntaganda yakatiwe imyaka 4

Ntaganda Bernard
Image caption Ntaganda Bernard

Mu Rwanda urukiko rukuru rwa Republika rwakatiye umukuru w'ishyaka PS Imberakuri Bernard Ntaganda imyaka ine y'igifungo no gutanga ihazabu y'ibihumbi 100 by'amafaranga y'Urwanda nyuma yo kumuhamya ibyaha bitatu byo gukurura amacakubiri, guhungabanya umudendezo w'igihugu n'ubwinjiracyaha mu gukora imyigaragambyo.

Icyemezo cy'urukiko cyasomwe Bwana Ntaganda atari mu rukiko nta n'umwunganira uhari dore ko n'ubundi yiburaniraga ku giti cye nta muntu umwunganira.

Uwunganira abandi yunganiraga abandi bantu 4 baregwa hamwe nawe ariko bakaba baregwaga icyaha kimwe gusa cyo gukora imyigaragambyo batabiherewe uruhushya.

Batatu muri bane baregwaga bahamwe n'icyo cyaha, undi agirwa umwere.