Mbarushimana yitabye urukiko rwa ICC

Callixte Mbarushimana
Image caption Callixte Mabarushimana

Ku nshuro ya mbere Callixte Mbarushimimana kuri uyu wa gatanu tariki 28/01/11 yagejejwe imbere y'abacamanza bo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi.

Araregwa ibyaha byakorewe mu ntambara n’ibyaha byakorewe inyoko muntu muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo muri 2009.

Mu rukiko, Callixte Mbarushimana yasabye abacamanza guhita bamurekura ngo kuko atigeze agira uruhare mu bikorwa bw'ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu cyangwa gushyira abantu ku ngoyi.

Uyu mugabo yahoze ari umunyamabanga nshingwa bikorwa wa FDLR, yafatiwe mu Bufaransa aho yabaga mu kwezi kwa cumi ku mwaka ushize.