Rwanda: Ubushakashatsi ku Bahutu bafashije Abatutsi

Itsembabwoko mu Rwanda
Image caption Itsembabwoko mu Rwanda

Umuryango w'abacitse kw'icumu mu Rwanda, IBUKA, watangaje ibyavuye mu mushinga w'inyigo y'ubushakashatsi ku Bahutu bafashije Abatutsi mw'itsembabwoko rya 94.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe mu tugari 240, bukorwa ku bantu 372, buravuga ko zimwe mu mpamvu zatumye Abahutu bamwe bafasha Abatutsi, harimo amasano ashingiye ku bucuti babaga bafitanye, gushakana, imyemerere y'idini n'ibindi.

IBUKA ivuga ko icyangombwa atarukumenya umubare w'abo Bahutu babaye intwari, ahubwo ngo ni impamvu zatumye babikora, zikazakoreshwa mu kunga abanyarwanda.

Uwo muryango wifashishije impuguke zo muri kaminuza muri ubwo bushakashatsi, ariko hakaba hari abavuga ko bwari bukwiye gukorwa mu gihugu cyose kugirango bube bwafatwa nk'igikorwa cyuzuye.

Ariko uwukuriye IBUKA, Theodore Simburudariariko, yabwiye BBC ko uburyo buke hamwe n'ubushishozi bwinshi iki gikorwa gikenera, aribyo byatumye gikorwa mu tugari 240 gusa.