Rugigana Ngabo yangiwe kuburana ari hanze

Lt Col Rugigana Ngabo
Image caption Lt Col Rugigana Ngabo yatawe muri yombi mu kwezi kwa 8 k'umwaka ushize.

Urukiko rukuru rwa gisirikare i Kigali rwategetse ko Lt Col Rugigana Ngabo afungwa by'agateganyo mu gihe cy'iminsi 30 mu gihe ategereje kuburana mu mizi ku byaha byo kubangamira umudendezo w'igihugu aregwa n'ubushinjacyaha bwa gisirikare.

Umucamanza Major Bernard Ndayisaba yavuze ko ubushinjacyaha bufite umutangabuhamya wemeza ko uregwa yamusabye kumufasha gukangurira abasezerewe mu ngabo n’abandi banyarwanda gushyira hamwe bakarwanya ubutegetsi ngo yitaga ko bubangamiye abaturage.

Ibyo ngo bagombaga kubikora bishyira hamwe n’umutwe urwanya ubutegetsi buriho ubushinjacyaha buvuga ko washinzwe na Kayumba Nyamwasa uherutse gukatirwa na ruriya rukiko.

Iyo mpamvu ni nayo urukiko rwashingiyeho rwemeza ko yafungwa by’agateganyo.

Umucamanza yavuze ko rubona hari ibimenyetso rwashingiraho rukeka ko yaba yarakoze ibyaha akurikiranyweho.

Cyokora ngo rwemera ko yafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ariko rugasanga uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho aribwo bukwiriye guhabwa agaciro mu ifatwa ry’icyemezo.

Mu isomwa ry’umwanzuro w’ubucamanza humvikanye ko Lt. Col Rugigana Rugemengabo n’umunyamategeko Butera Godfrey umwunganira ngo bari bagaragaje ko ubuhamya bwatanzwe budakwiriye gushingirwaho.

Baravuga ko aho yavuze ko yabanye n’uregwa n’igihe yatanze babaniye uregwa yari ahandi hatandukanye nahavugwa.

Ibyari byo byose iyi mpamvu ntabwo yabashije kubageza ku cyo bifuzaga: gukurikiranwa ari hanze.